"Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku mubiri"-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside mu myaka 28 ishize ariko ubu cyahindutse mu buryo bwose.

Mu ijambo ry'ikaze,Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rw'ubu rutandukanye cyane n'urwo mu myaka ikabakaba 30 ndetse abakiruvuga uko rutari bavuga igihugu kitagihari.

Perezida Kagame yagize ati "U Rwanda ni Igihugu cyashenywe n'amacakubiri na Jenoside mu myaka isaga 28 ishize. Uyu munsi turi Igihugu cyahindutse ku mutima, mu mutwe no ko mubiri."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuryango wa Commonwealth buri wese yifuza ari ushyira ku murongo ibibazo by'isi yose atari urebera ibibazo ntubikemure.

Yakomeje avuga ko Imbaraga za Commonwealth zidasanzwe ari ugukemura ibibazo byashoboraga kwirengagizwa.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, nawe witabiriye Inama ya CHOGM 2022 i Kigali,yashimangiye ko abakinenga u Rwanda bashingira ku myumvire y'urugero rw'u Rwanda rutakibaho, asaba ababishoboye kwiyizira bakarusura cyane cyane muri iki gihe abayobozi ba Commonwealth bateraniye i Kigali.

Yagize ati: 'U Rwanda rwabayemo impinduka zitangaje mu myaka igera kuri 30 ishize. Ndetse ubu rwakiriye abayobozi ba Commonwealth bose hano mu Mujyi wa Kigali, umujyi utekanye ku buryo budasanzwe.'

Ku rundi ruhande,Prince Charles waje ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II yavuze ko amaze kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi no kuganira n'abayirokotse yatunguwe cyane no kwihangana, ubuntu no kwiyemeza kw'abaturage bo mu Rwanda.

Inama ya CHOGM ifunguwe ku mugaragaro uyu munsi yabanjirijwe n'uruhererekane rw'izindi nama zahuje abayobozi batandukanye bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/uyu-munsi-turi-gihugu-cyahindutse-mu-mutima-mu-bitekerezo-no-mu-mubiri-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)