Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2022 ahazwi nka Carfreezone mu biryogo, hari hakubise huzuye bamwe bari kwinywera icyayi na Capati, abandi bahagaze gusa bose bahuje umugambi wo gususutswa n'uyu muraperi w'icyamamare wari uri gukorera igitaramo cye 'ku ivuko'.
Mu ruhererekane rw'ibitaramo byiswe Kigali People's Festival, umuraperi Riderman yazamuye amarangamutima y'abanyabiryogo binyweraga icyayi.
Cyari igitaramo kibereye ijisho ndetse cyuzuye n'ibitwenge, bitewe n'uko cyayobowe na Mc Tino, umushyushyarugamba ubimazemo igihe ndetse n'umunyarwenya Joshua.
Joshua wacishagamo agatuma benshi baseka, yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Mc Tino maze abanza kwerekana ubuhanga bwe mu gutera urwenya.
Mc Tino ni umwe mu bashyushyarugamba b'abahanga
Muri iki gitaramo abanyempano bashya bahawe umwanya, maze basusurutsa abantu barimo abaririmbye indirimbo Shawe ya Marina, ndetse n'abashyushyarugamba bakizamuka.
Riderman yagiye ku rubyiniro bamwiteguye ndetse abashyitsi batandukanye bamaze kuhagera, maze aririmba indirimbo zitandukanye abantu bagiye bamumenyeraho.
Riderman yinjiye ku rubyiniro ahagana saa tatu n'igice arikumwe n'umuraperi Karigombe usanzwe umufasha ku rubyiniro, baririmba indirimbo ze hafi ya zose harimo izo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse n'ize ku giti cye.
Dj Theo ubarizwa mu bisumizi niwe wavanze umuziki
Ahereye ku ndirimbo 'umwana w'umuhanda', 'Rusake', 'Inyuguti ya Ra' agasoreza kuri 'Simbuka' n'izindi zitandukanye; uyu muraperi yeretswe urukundo n'abakunzi be bo mu biryogo yaririmbaga bagasubiramo indirimbo ze zose.
Impano nshya zahawe umwanya mu gitaramo
Aba babyeyi baririmbye Tarab mu biryogo baranyurwa
Riderman yongeye gushimangira ubuhanga bwe
Umuraperi Karigombe nyuma yo gushimishwa n'umwana yamuhobeye
Umunyarwenya Joshua yanyuze abantu
Abafana bari benshi cyane
Indirimbo za Riderman ntizizabava mu mutwe
Riderman ni umuraperi w'umuhanga
AMAFOTO: Sangwa Julien