Yahuriranye na CHOGM2022: Niyivuga Vestine ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyivuga Vestine ukunze kumvikana mu ndirimbo zikangura abantu ku bijyanye no kugaruka kwa Yesu, ubu noneho yasohoye indirimbo irimo amashimwe y'imirimo ikomeye avuga ko Imana yakoze mu gihugu cya kavukire ye. 

Mu butumwa atangwa muri iyi ndirimbo "Andi mateka", avuga ku bihe bibi igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo birimo amacakubiri, ubuhunzi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mu magambo y'indirimbo agira ati: "Abatubyaye batubwira iby'iminsi yabo, amacakubiri gucibwa kw'ababatwara, kwangirwa umwandu, amatage, guta gakondo, imibirogo y'abana b'Abanyarwanda."

Avuga kandi ku bihe bishya u Rwanda rwagize aribyo yise andi mateka, agira ati "Waduhaye andi mateka, abo ku mpera barabyumva, uduha abahanga ngo umurunga wongere uhame. Wibutse imbabazi, wibutse urukundo rwawe, ubiduhera ubuntu twe Abanyarwanda."

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya CHOGM ihuje Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zikoresha ururimi rw'Icyongereza. Ni inama iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 20-26 Kamena 2022. Twifuje kumenya niba yaba ifitanye isano n'iyo nama cyane ko hari aho agira ati "n'abamahanga babonye umugisha wacu".

Niyivuga Vestine yadusubije ko ari uguhurirana gusa, ko ntaho bihuriye rwose. Agira ati, "Njye natekereje amateka numva ku gihugu cyacu, ndebye uko kiri ubu numva nk'abanyarwanda dufite umwenda ku Mana wo kuyishima aho yadukuye."

Niyivuga Vestine yaherukaga gusohora indirimbo yise "Mugabe w'amahanga" mu Ukuboza 2021 ikaba ari indirimbo yahimbazaga Imana ivuga ku gukomera kwayo.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ANDI MATEKA" YA NIYIVUGA VESTINE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118458/yahuriranye-na-chogm2022-niyivuga-vestine-yasohoye-indirimbo-nshya-andi-mateka-yo-gushima--118458.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)