Ku isaha ya saa 10:30 nibwo abashyitsi batangiye kwakirwa mu ihema ryarimbishirijwe kuberamo imihango yo gusaba no gukwa. Yverry yaje yabucyereye mu micyenyero y'ibara ry'umweru irimo amabara y'umukara.
David Bayingana niwe wabereye Parrain Yverry wari mu basore b'ubukaka bari bagaragiye uyu musore. Mu bari mu bikorwa byo gukurikirana imigendekere myiza y'ubu bukwe, harimo Danny Nanone, Olivis na Mento.
Nyuma y'ibiganiro by'abasaza bari bahagarariye imiryango yombi, ku isaha ya saa 11:25 nibwo umuryango wa Uwase Vanessa wemeye kumutanga maze ku isaha ya saa 11:40 Yverry agaragiwe n'abasore batandukanye batambuka bemye biyereka imiryango.
Ibi birori bibaye nyuma y'uko kuwa 05 Gicurasi aribwo aba bombi bari bemeye kubana imbere y'amategeko, mu muhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.
Urukundo rwabo rukaba rwaramenyekanye mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, guhera ubwo batangira kujya bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye birimo ibirori by'isabukuru n'ibindi binyuranye.
Byari ibyishimo ku mpande zose Yverry acinya akadihoÂYverry agaragiwe n'abasore bacyereye gucyura umugeni
Gicumbi numwe mu bitabiriye
Mu bagaragiye Yvery harimo David Bayingana wanamubereye Parrain