Ibi byagarutsweho na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Sumana Kingsford Bagbin n'itsinda ayoboye, basoje urugendoshuri rwabo mu Rwanda, ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye hagati y'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022.
Ni amasezerano agamije guhuza ubufatanye hagati y'inteko z'ibihugu byombi, aho abadepite muri Ghana bazajya bagira uruzinduko rugamije kwiga mu Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bakabigenza batyo muri Ghana.
Alban Sumana Kingsford Bagbin yagize ati 'Turashimira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuduha aya mahirwe adasanzwe yo kubigiraho. Tugiye kuva mu Rwanda ariko turahavana ibyo twungutse muri iyi minsi itatu.'
Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yabwiye itangazamakuru ko kuba amasezerano yasinywe hagati y'inteko bitavuze ko ari zo ubwazo zizajya zikorana ahubwo ko ari ugufungura amarembo ku baturage izi nteko zihagarariye.
Ati 'Abikorera na bo bafite uburyo bakorana. Iyo tuvuze abaturage duhagarariye, n'abandi bose barimo kugira ngo turebe uburyo umubano wacu urushaho kugenda uba mwiza kurushaho. Ibyo ni byo tugiye gukomeza kugira ngo umubano mwiza twari dufitanye urusheho kugenda utera imbere.'
Mukabalisa yagaragaje ko mu gihe cy'iminsi itatu iri tsinda rimaze mu Rwanda, ryabashije kubona inzego z'itandukanye zishobora kongerwamo imbaraga mu mikoranire cyane ko bagize umwanya uhagije wo gusura no gusobanurirwa imikorere y'Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubitse amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ku ruhande rw'u Rwanda hashyizweho itsinda rishinzwe gushimangira ubucuti hagati y'ibihugu byombi riyobowe na Depite Bugingo Emmanuel ari naryo rizajya rikurikirinira hafi ibikorwa bigamije kuzamura no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.
Isuku n'umutekano i Kigali byabakoze ku mutima
Iri tsinda ry'Abadepite bahagarariye Inteko ya Ghana ryagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byubatse izina ku ruhando mpuzamahanga rubifashijwemo n'ubuyobozi bwiza.
Alban Sumana Kingsford Bagbin yagaragaje ko hari byinshi babonye mu minsi mike ishize bari mu Rwanda bakwiye kurwigiraho.
Mu byo yagaragaje harimo kuba Umujyi wa Kigali uza imbere mu mijyi ihorana isuku, utarimo akavuyo.
Yavuze ko binakwiye kubera ishema ibihugu bya Afurika mu kubaka ubumwe bukenewe binyuze mu kwitorera abayobozi bashoboye kandi bashobora guharanira impinduka nka Perezida Paul Kagame.
Indi nyingo yikijeho cyane ni umutekano; uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bintu bigaragaza igihugu cyiza ari ubutunzi bukomeye butabonwa na buri wese ari bwo mutekano, amahoro n'ubuhanga kandi ibyo byose mu minsi mike bari bamaze mu Rwanda babonye ko ari ibintu bashobora kwigana mu gihugu cyabo.
Biteganyijwe ko iri tsinda ryari rimaze iminsi mu Rwanda mu rwego rw'urugendoshuri rizahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2022.