Abanyeshuri barenga Ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ku mugaragaro ibi bizamini ku Rwunge rw'Amashuri rwa Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana.

Kuri iri shuri hateraniye abanyeshuri 633 baturutse ku bigo bine birimo Rwamashyongoshyo Parents School, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na GS Nyagasambu.

Minisitiri Uwamariya yabwiye aba banyeshuri ko aya ari amahirwe akomeye ari imbere yabo, kuko bagiye kwimuka bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.

Yabwiye abanyeshuri ati "Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri make ni ukwitegura kujya mu cyiciro cy'abantu bakuru."

"Mugomba rero kubifata nk'ikintu cyiza mbere na mbere, ariko nanone ntimugifate nk'ikintu kidasanzwe kubera ko ibizamini musanzwe mubikora. Ikingiki aho bitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira bwo kwimuka mu cyiciro kimwe mujya mu kindi."

Muri rusange Abanyeshuri 429.151 basoza ibyiciro bitandukanye mu mashuri Abanza n'Ayisumbuye, bagiye gukora ibizamini bya Leta.

Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange by'amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga - 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga - 5 Kanama.

Mu mashuri y'inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga - 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n'ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga - 5 Kanama 2022.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abanyeshuri-barenga-Ibihumbi-229-batangiye-ibizamini-bya-Leta

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)