Abaserukiye u Rwanda mu mikino ya Commonwealt... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi 16 bari muri siporo enye ari zo; Gusiganwa ku magare, Koga, Gusiganwa ku maguru ndetse no muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball).

Abagize amakipe y'iguhugu muri ibi byiciro byose, bahagurikiye rimwe n'abatoza ndetse n'abayobozi b'itsida ryose kuya 23 Nyakanga, berekeza mu Bwongereza ahazabera iyi mikino izitabirwa n'ibuhugu 72.


Abahagarariye u Rwanda

Amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Federasiyo z'imikino aba bakinnyi bavuyemo ndetse no ku rubuga rwa Twitter rw'amakipe ahagararira igihugu muri iyi mikino, arerekana ko bose bakomeje imyitozo, bitegura guhangana.

Mu mukino wo Koga, u Rwanda ruhagarariwe na Imaniraguha Eloi ndetse na Irankunda Ishaaq bavuga ko biteguye cyane kandi biteguye kwitwara neza mu masiganwa yo mu mazi bazitabira, icyizere bahuriyeho na Rukundo Patrick ubatoza.


Irankunda Ishaaq

Mbere yo kwerekeza mu Bwongereza, Imaniraguha yagize ati ''Abanyarwanda turabizeza ko tutagiye kwitabira gusa ahubwo tugiye guhangana ndetse no guhatana n'abo tuzasangayo, bityo tuzabahige twegukane ibihembo.''

Iradukunda na Imaniraguha baherutse muri shampiyona y'isi yabereye muri Hungary kuva kuya 18 Kamena kugeza mu ntangiriro za Nyakanga, aho bavuye batangiye gushyiraho bishya ku byo bari basanzwe bakoresha mu gusiganwa.


Imaniraguha Eloi

Muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, u Rwanda ruhagarariwe n'ikipe ya Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi bakomeye muri Volleyball y'u Rwanda, haba mu kibuga gisanzwe ndetse no ku mucanga.

Ejo hashize (Kuwa 25 Nyakanga), Ntagengwa na Gatsinzi bakoranye imyitozo n'ikipe y'u Bwongereza igizwe n'impanga; Javier Bello na Joaquin Bello bigeze gukinira mu Rwanda mu mikino ya Beach Volleyball World Tour yabereye i Rubavu muri 2019.

Gatsinzi na Ntagengwa bari kumwe na Team Bello

Ikipe yo gusiganwa ku maguru, iyobowe n'umutoza Kanyabugoyi Anicet, igizwe na Nimubona Yves na Imanizabayo Emeline bazasiganwa ahareshya na Metero 5000, Iranzi Celine uzasiganwa muri metero 1000 ndetse na Uwitonze Claire uzanyaruka ahareshya na 1500m.

Ikipe y'umukino w'amagare niyo yagutse kurusha izindi, aho ifite abakinnyi 6 bagabanije mu byiciro by'abagabo n'abagore, biyongeraho umutoza Sempoma Felix, umukanishi Maniriho Eric ndetse na Ruvogera Obed unanura imitsi y'abakinnyi.

Abagabo ni Uhiriwe Byiza Renus, Manizabayo Eric na Mugisha Moise bazakina mu gusiganwa mu kivunge (Road race) no mu gusiganwa n'ibihe (ITT), ndetse na Mugisha Samuel na Muhoza Eric bazakina mu gusiganwa mu kivunge gusa. 

Mu cyiciro cy'abagore hari Tuyishime Jacqueline na Ingabire Diane bazakina mu byiciro byombi ndetse na Mukashema Josiane uzakina mu gusiganwa mu kivunge gusa.


Biteganijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa aza gusura abakinnyi n'abatoza bagiye guhagararira u Rwanda, aho bagirana ibiganiro.




Ishaaq na Eloi bariteguye





Ntagengwa na Gatsinzi baramenyeranye



Abasiganwa ku maguru bakajije imyitozo




Uhiriwe Byiza Renus ukomeye mu gusiganwa n'ibihe (ITT) imbere ya Mugisha Samuel



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119378/abaserukiye-u-rwanda-mu-mikino-ya-commonwealth-2022-bakomeje-imyitozo-amafoto-119378.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)