Abasoje muri EP Saint Joseph bahawe umukoro wo gusigasira indangagaciro batojwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyeshuri kandi basabwe kwihesha ishema no kurihesha ikigo cyabo n'imiryango yabo batsinda ku rwego rwo hejuru ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ibi babisabwe mu muhango wo gusoza umwaka w'amashuri wa 2021 wabereye kuri Ecole Primaire Saint Joseph.

Umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Joseph, Ininahazwe Jean Paul, yasabye abanyeshuri ubwo biteguraga gukora ibizamini bya leta kwihesha ishema.

Yagize ati 'Turabasaba guhesha ishema ababyeyi babo babohereje hano, guhesha ishema ikigo cyabo na bo ubwabo. Twifuza kubona abana bava muri Ecole Primaire Saint Joseph bafite ubumenyi, ubumenyingiro n'ubukesha ku buryo aho bazajya hose bazabasha kwibeshaho bagahangana no ku isoko ry'umurimo.'

Yakomeje avuga ko hari abanyeshuri bafite amahirwe menshi yo gutsinda kuko bahabwa ibisabwa ngo babashe kubigeraho.

Ati 'Ikidufasha cyane ni abarimu b'inzobere mu nzego zose no mu ngeri zose haba ari kwigisha indimi, kubana neza na bagenzi babo, ubumenyi bw'ibidukikije, imyidagaduro n'andi masomo atandukanye.'

Ininahazwe Jean Paul yasabye ababyeyi kwitabira gahunda z'ikigo no gufatanya na cyo kugira ngo bazamure ireme ry'uburezi bifuza.

Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph, Andrew Kwizera, yabwiye IGIHE ko abana bagirwa n'uburezi bahabwa ari yo mpamvu bagerageza kubaha uburezi buboneye.

Ati 'Icya mbere dukora ni ukuba inshuti n'abana, tukabakunda, tukabaha uburere bwiza. Abitegura kujya mu mashuri yisumbuye tubagira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ntacyo bageraho batagifite.'

Umwe mu banyeshuri, Niyonshuti Twayigize Shakira, w'imyaka 13 yabwiye IGIHE ko yiteguye neza gutsinda akazabona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi.

Ati 'Ibi birashoboka cyane kuko baduha uburezi buhagije budutegurira kuzagera ku nzozi zacu.'

Yanagiriye inama abana bakiri mu mashuri yo hasi kwitwara neza bagaharanira guhora batsinda.

Niyo Manny Christian w'imyaka 13 yavuze ko yavomye ubumenyi buhagije mu myaka icyenda amaze muri Ecole Primaire Saint Joseph, anemeza ko azaharanira gukomeza indangagaciro yahawe mu mashuri yisumbuye.

Kugeza ubu Ecole Primaire Saint Joseph ifite abanyeshuri bagera kuri 832, bagizwe na 631 bo mu mashuri abanza na 201 mu mashuri y'incuke.

Nubwo bari bagihanganye n'ingaruka za Covid-12, abana 72 basoje mu cyiciro cya mbere, umunani baza mu cyiciro cya kabiri mu bana 81 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu 2021.

Ababyeyi bari bitabiriye gushyigikira abana babo
Abanyeshuri bamurika ibikoresho biranga umuco nyarwanda
Abana 98 nibo basoje amashuri abanza muri EP Saint Joseph
Abana babonye amanota meza mu byiciro bigamo nabo bahawe ibihembo
Abana bagize amanota meza bahawe ibihembo
Abarangije amashuri abanza muri Ecole Primaire Saint Joseph biteguye guhesha ishema ikigo cyabo
Ibirori byo gusoza umwaka w'amashuri muri Ecole Primaire Saint joseph byari byasubukuwe nyuma y'icyorezo cya Covid-19
Gatoni Keila yemeje ko bahabwa uberere bwiza batozwa ikinyabupfura no kugira isuku
Niyo Manny Christian avuga ko yahawe ubumenyi buhagije buzamufasha gukabya inzozi ze nagera mu mashuri yisumbuye
Niyonshuti Twayigize Shakira avuga ko yiteguye neza gutsinda akobona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi
Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph Andrew Kwizera avuga ko abana bahabwa uburezi buboneye
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'itorero ry'abanyeshuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasoje-muri-ep-saint-joseph-bahawe-umukoro-wo-gusigasira-indangagaciro-batojwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)