Abasore babiri batawe muri yombi kuwa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, bakekwaho gutera ibyuma umusaza wari uvuye mu kabari bakamutaba mu masinde ari muzima.
Nk'uko bivugwa n'abaturage batuye mu Kagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, umusaza witwa Munyampeta Alexandre, mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 yavuye mu kabari afite telefoni ebyiri, abasore babiri baramukurikira baramufata bamwambura imyenda bamwambura amatelefoni, baramukubita bamuhindura inoge.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, abahinzi bari bagiye guhinga basanze abo bagizi ba nabi bacukuye mu masinde, bamutaba  agihumeka. Ubwo bari bamaze kumutaburura nibwo yavuze uko byamugendekeye, ndetse n'abamuteye ibyuma bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Nyagakombe nawe atuyemo.
Amakuru atangwa n'abaturage babonye Munyampeta mu murima yasanzwemo, bavuga ko abamuteye ibyuma ari abasore babiri b'ibihazi bamukurikiye avuye mu kabari, baramufata bamwambura imyenda banamutera ibyuma mu maso ku buryo amaso yombi yahumye, banamujombye ibyuma ku myanya myibarukiro (Ubugabo).
Ubuyobozi bw'umurenge wa Munyiginya buvuga ko abakekwaho gutera ibyuma uwo Musaza bafashwe bagashyikirizwa RIB.
Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Munyiginya mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yavuze ko abakekwa bafashwe n'inzego z'ibanze.
Yagize ati "Ubuyobozi bumaze kumenya ayo makuru twahise dushakisha abo yavuze ko aribo babikoze twifashije irondo ry'umwuga, umwe twahise tumufata nyuma undi nawe yaje kuboneka, bombi twahise tubashyikiriza ubugenzacyaha."
Niyomwungeri arakomeza avuga ko abakekwaho gutera ibyuma uyu musaza bari basanzwe barashyizwe ku rutonde rw'ibihazi, akanasaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bigize ibihazi.
Ati"Bariya bombi bari barashyizwe ku rutonde rw'ibihazi. Abaturage turabasaba kujya batanga amakuru abantu b'ibihazi bakamenyekana, kuko iyo bavuzwe kubashakisha dufatanyije n'inzego z'umutekano biratworohera."