'Kwegereza abiga ubumenyi n'ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Ambasade ya Israeli mu Rwanda, batangije gahunda yo kwegereza abanyeshuri bo mu mashuri y'isumbuye ibigo by'ubumenyi n'ikoranabuhanga bigizwe na mudasobwa na laboratwari mu rwego rwo kubafasha kuzamura ireme ry'ubumenyi muri siyansi no guhanga udushya bunganiwe na bakuru babo bo muri za kaminuza.

Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, abanyeshuri barimo kwigira kuri za mudasobwa ari nako bifashisha laboratwari mugushyira mu bikorwa imishinga yabo y'ikoranabuhanga.

Abo banyeshuri bemeza ko ibi bikoresho by'ikoranabuhanga begerejwe muri gahunda y'umushinga STEM Power Rwanda uterwa inkunga n'igihugu cya Israeli, ngo urimo kubagirira umumaro ukomeye ndetse biteguye gufasha barumuna babo baha bavuye mu mashuri y'isumbuye.

Ibi bikoresho bigizwe na mudasobwa n'ibindi bikoresho byifashishwa muri laboratwari zifashisha ubumenyi buhanitse buzwi nka artificial intelligence,  za robots ndetse na drones aritwo twa tudege duto tugurutswa nta mupilote.

Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Dr. Ron Adam avuga ko hari ibigo 5 byafunguwe kandi n'ibindi 3 ngo bigiye gutangira muri uyu mwaka.

Asobanura ko iki gitekerezo bagize kigamije guteza imbere amashuri yisumbuye n'abaturage bakikije ibyo bigo.

Umuhuzabikorwa w'uyu mushinga wa STEM Power Rwanda, Espoir Serukiza avuga ko hategerejwe utudege 15  duto tugurutswa nta mu pilote tuzwi nka drones tuzashyirwa mu bigo byafunguwe n'ibiteganywa gufungurwa, buri kigo kikaba gitwara miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza nay'isumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga ko ku rwego rw'igihugu hari gahunda yo kongera laboratwari na mudasobwa mu bigo by'amashuli hirya no hino mu gihugu, ndetse no kuhageza murandasi mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga.

Amashuri yisumbuye 842 ku 1888 yisumbuye, ahwanye na 44.5% niyo afite murandasi.

Mu mashuri abanza icyo kigero cy'amashuri afite murandasi kiri kuri 20.7% kuko amashuri 663 ariyo ayifite ku mashuri abanza 3194.

Ibyumba by'ubumenyi n'ikoranabuhanga bifite mudasobwa n'ibindi bikoresho bizwi nka SMART CLASS ROOMS biri mu mashuri yisumbuye ni 887 bingana na 46.9%, mu gihe mu mashuri abanza 57% byayo mashuri ni ukuvuga ibigo 1,828 bifite ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa ku bigo 3,194 bya leta nibifashwa nayo.

Abarezi 15,037 nibo bamaze guhabwa mudasobwa mu gihugu hose.

@RBA

 

The post 'Kwegereza abiga ubumenyi n'ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/21/kwegereza-abiga-ubumenyi-nikoranabuhanga-mudasobwa-bizabafasha-guhanga-udushya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)