Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y'ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu karere ka Huye, kuri ubu bafite ibyishimo ndetse n'akanyamuneza k'ubw'inyungu batangiye kubona mu mushinga mugari wo kuvugurura sitade ya Huye, ikaba mpuzamahanga, ariko kandi basabwe kurushaho kubungabunga ibikorwaremezo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, bavuga ko batewe ishema no kubona muri aka Karere kari Stade iri ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu bamwe bakaba  baratangiye kwirahira inyungu bamaze gukura mu mushinga wa Stade ya Huye, mu gihe mbere bari bazi ko inyungu zayo zizabona abafite aho bahuriye na Ruhago.

Uwitwa Nyandwi Valentin yagize ati ''Nyuma yo kubona akazi mu iyubakwa ry'iyi Sitade byangiriye akamaro. Nabonye ibitunga umuryango mbona n'uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 'Mituelle de santé' n'abana bariga.'

Musabyemariya Sophia nawe yagize ati ''Bimwe mu bikorwa bizajya bikorerwa muri iyi sitade ndetse  no kuyisura, urabona ko bizatwinjiriza amafaranga, tubone ubutunzi mu karere ka Huye.''

Umuyoboz w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu  Kamana André yavuze ko nk'akarere kugira sitade mpuzamahanga ari ubutunzi bukomeye kandi bitezeho umusaruro ukomeye.

Yagize ati 'Kuba iyi sitade iri ku  rwego mpuzamahanga, ni ibyishimo ku batuye mu Karere ka Huye kuko iyo sitade nk'iyi yujuje ibisabwa, hari benshi bahungukira mu ngeri zitandukanye; haba mu rwego rw'ama-hoteli no mu rwego rw'abacuruza.'

Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ya Sena y'ubukungu n'imari, Nyinawamwiza Laetitia yasabye abatuye muri aka Karere bose kubungabunga ibyagezweho kugira ngo birusheho kubagirira akamaro ndetse barusheho kubibyaza umusaruro.

Yagize ati 'Kuyivugurura hari byinshi byagiyeho kandi biragaragara. Ni sitade yo ku rwego rwo hejuru[…]Abaturage n'abayobozi b'akarere bazitirirwa iki gikorwa, ni ukugifata neza, bakamenya uko ahazajya havuka ikibazo hazajya hakosorwa.''

Ubuyobozi bw'akarere ka Huye buvuga ko imirimo yo kuvugura Stade Mpuzamahanga ya Huye, igeze kuri 95%, bikaba biteganijwe ko tariki ya 15 Kanama 2022, imirirmo yo kuyivugurura izaba irangiye aho izaba imaze gutwara amafaranga agera kuri miliyari 10 z'amanyarwanda.

Yanditswe na Christophe Uwizeyimana

 

The post Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y'ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/22/akanyamuneza-ni-kose-mu-baturage-nyuma-yivugururwa-rya-stade-mpuzamahanga-ya-huye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)