AKUMIRO : Monusco yemeje ko idafite ubushobozi bwo guhangana na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mathias Gillmann yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru cyabereye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo.

Uyu muvugizi wa MONUSCO yanenze Abanyamakuru kwirirwa banenga MONUSCO na FARDC kutabasha guhangana na M23, ariko bakirengagiza impamvu batabasha kugera ku ntego zabo.

Yavuze ko basanzwe bafite imitwe yitwaje intwaro myinshi bahangana na yo kandi ko kubikora, bibasaba ubushobozi buhambaye.

Yeruye avuga ko ubushobozi bwabo bwaba ubw'ibikoresho ndetse n'uburyo, butabemerera gungana na M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe.

Yagize ati 'Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n'Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije. Ntabwo dufite, nyamara mu bibazo byanyu bihoraho mukirirwa muvuga ko hari abasirikare ibihumbi n'ibihumbi badafite icyo bakora.'

Ibyatangajwe na Mathias Gillmann, birashimangira ibiherutse gutangazwa n'impuguke zemeje ko ko umutwe wa M23 wagarukanye imbaraga zidasanzwe zirusha izo wari ufite mbere.

Umuvuzi wa M23, Maj Willy Ngoma na we aherutse kwemeza ko abarwanyi babo bafite ubushobozi bwo guhangana n'ingabo izo ari zo zose zaza kubakoma imbere.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Monusco-yemeje-ko-idafite-ubushobozi-bwo-guhangana-na-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)