Amabanga wakoresha akagufasha kuba inshuti ma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impamvu habaho gutandukana ndetse no gushwana mu miryango imwe n'imwe, ni uko kubana kwabo kuba kutagifite umurunga ugukomeza. Iyo rero ushaka ko urukundo rwawe n'uwo mwashakanye ruramba ndetse mugakomeza kuba inshuti z'akadasohoka, hari ibyo uba ugomba gukurikiza kugira ngo umwiryane utabameneramo.

Urubuga Elcrema rutanga amabanga ku bintu umugore cyangwa umugabo yakora, bigakomeza kuba umurunga w'urukundo rwabo bakiberaho mu munyenga warwo:

1. Gukunda kuba hamwe

Ubucuti bukunda kandi buramba iyo abakundana bari kumwe, bagahorana kandi n'ibyo bagerageje gukora bakabifatanya cyangwa bakabikorera hamwe. Iyo bahuriza hamwe bakajya inama kandi bagafatanya, bararambana.

2. Kugirana ibihe byo gukina cyangwa kwishimana

Inshuti zirangwa no gukina, kwishimana, guteteshanya n'ibindi byerekana ko abantu bishimye. N'iyo baba bari mu rugo cyangwa hanze y'urugo abantu iyo bakundana ibyo bihe barabigira.

Jya ugerageza kwishimana n'umugore wawe cyangwa umugabo wawe kugira ngo ubucuti bwanyu burambe.

3. Kuganira buri kintu cyose

Ikindi kintu kiranga inshuti za nyazo ni uburyo buri wese avugana n'undi,uburyo amubwiramo n'uburyo amubikira amabanga.

Iyo uganiriza mugenzi wawe ikintu cyose bituma arushaho kukwiyumvamo akumva urushijeho kuba inkoramutima ye.

Iyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe ari we muntu muvugana mukabwirana akantu kose, icyo gihe ntashobora kuguca inyuma cyangwa kukureka kandi bituma musazana urukundo rukiryoshye.

4.Kudatinya uwo mwashakanye

Usanga abashakanye benshi batinyana, umwe ukabona atisanzuye ku wundi, ibyo rero ni byo bituma urukundo rubura, ugasanga ibibahuza ni bike.

Gutebya, gusetsa no kwisanzuranaho ukumva ko urimo kubwira inshuti yawe magara bituma murushako kuba umwe.

5. Gukorera mugenzi wawe icyo yari ashinzwe

Uzumva abantu bavuga ngo 'ubucuti buragora', biba bivuze ko inshuti yawe igufasha no mu bintu bisa nk'aho bidashoboka.

Iyo rero umuntu ari inshuti yawe arakugoboka no mu bisa nk'aho bigoye ,ibyo rero bituma urushaho kumukunda kuko aba ari umuntu ukubera aho utari.

6. Kubabarina no kwiyunga

Abantu bashakanye iyo bababarirana bibafasha kuba inshuti z'ibihe byose kandi zitabika inzika.

Iyo uziko umuntu akunda kukubabarira wirinda amakosa kandi n'iyo ugize ibyago ukayakora nabwo wihutira kumusaba imbabazi kuko uba uziko ari umuntu wawe utakwanga kukubabarira.

Izina nama nubwo atari kamara iyo uzikurikije urushaho kugira urugo rwishimye ndetse n'ubucuti bwanyu bukaramba.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119252/amabanga-wakoresha-akagufasha-kuba-inshuti-magara-nuwo-mwashakanye-119252.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)