Umuhanzi Papa Cyangwe akomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya ariko bikavugwa ko yagaragayemo umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2022 nibwo Abijuru King Lewis wamamaye nka 'Papa Cyangwe' yashyize hanze indirimbo yise 'It's ok', kuri ubu iyi ndirimbo ishobora kumubyarira amazi nk'ibisusa azira umwe mubakobwa uyigaragaramo.
Iyi ndirimbo Papa Cyangwe yayikoranye na Afrique ndetse na Fireman, nyuma y'amasaha make ayisohoye yasabwe kuyisiba n'umubyeyi w'umwe mu bakobwa bayigaragaramo.
Igaragaramo abakobwa babiri aribo Honorine na Gaga, nyuma y'amasaha 24 iyi ndirimbo isohotse ababyeyi b'uwitwa Gaga basabye Papa Cyangwe kumukuramo kuko ataruzuza imyaka y'ubukure.
BTN dukesha aya makuru yatangaje ko ababyeyi b'uyu mwana babwiye Papa Cyangwe ko yasiba umwana wabo mu mashusho y'indirimbo y'iyi ndirimbo bitaba ibyo bakitabaza izindi nzego.
Uyu muhanzi we avuga ko atashyize uyu mukobwa mu ndirimbo ye ku gahato ahubwo niwe wabimusabye ndetse ngo babanje kuganira amwemerera ko afite imyaka y'ubukure, hari n'izindi ndirimbo uyu mukobwa yamweretse yari yaragaragayemo mbere.
Papa Cyangwe yagize ati 'Ni umukobwa wansabye ko nazamufasha nkamushyira mu mashusho y'indirimbo kuko abikunda ariko kandi asanzwe amurika imideli, ni inshuti na mubyara wanjye ari nayo mpamvu byanyoroheye guhita mwemerera.'
Papa Cyangwe avuga ko bakomeje kumuhamagara bamumenyesha ko bagiye kwiyambaza RIB ndetse banatangiye kumurega kuri Youtube ngo indirimbo ye ibe yasibwa.
Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-ku-muhanzi-papa-cyangwe/