AMAKURU avugwa mu duce M23 yafashe, Abayobozi bahinduriwe amazina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gurupoma ya Jomba igizwe n'imidugudu 8, muri yo M23 bivugwa ko igenzura 6 , naho ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) zikagenzura 2 gusa.

Ibi nibyo byatumye ubuyobozI bw'uyu mutwe butangira guhindura ubuyobozi bw'aka gace buhereye ku muyobozi mukuru w'iyi teritwari.

Jackson Gachuki wahoze ayobora gurupoma ya Jomba mbere y'uko M23 ishyiraho abandi bayobozi[Kuri ubu ari mu buhungiro mu bice bikigenzurwa na FARDC] avuga ko kuri ubu mu midugudu yafashwe na M23, buri mudugudu wahawe umuyobozi na M23, bose bagatanga amakuru ku muyobozi wa Gurupoma washyizweho n'inyeshyamba.

Gachuki aganira na Actualite.cd yagize ati :'Nyuma yo gufatwa n'inyeshyamba,bashyizeho undi muyobozi wa Gurupoma ubakorera.'

Uyu wahoze ari umuyobozi avuga ko abayobozi b'imidugudu bari basanzwe bazwi nk'aba Kapita, M23 yabahinduriye amazina kuri ubu abayoboye imidugudu M23 ibita 'Abanimateri'

Gachuki yemeza ko ishyirwaho ry'abayobozi i Jomba rije rikurikira ishyirwaho ry'abayobozi mu Mujyi wa Bunagana wafashwe n'aba barwanyi kuwa 13 Kamena 2022.

Kugeza ubu aba bayobozi bashyizweho na M23 ngo nta nshingano nyinshi bahwe uretse gutanga amakuru ku buyobozi bw'uyu mutwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AMAKURU-avugwa-mu-duce-M23-yafashe-Abayobozi-bahinduriwe-amazina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)