Amatariki y'igitaramo cya The Ben i Kigali yemejwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ategerejwe mu gitaramo cyise Rwanda Rebirth Celebration Concert.

Iki gitaramo gitaganyijwe kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero tariki 06 Kanama 2022.

Ntiharatangazwa abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro n'uyu musore ufite abakunzi batari bake mu Rwanda.

The Ben yari aherutse gutaramira muri Uganda, ndetse tariki 30 Nyakanga 2022 afite igitaramo azakorera mu Mujyi wa Stockholm muri Suwede.

Mugisha Benjamin yaherkaga gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party cya 2020.

The Ben agiye kongera gutaramira abanyarwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amatariki-y-igitaramo-cya-the-ben-i-kigali-yemejwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)