Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu Karere ka Nyagatare habaye igikorwa cyo gutaha sitade nshya y'akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri mu masitade atatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.
Guverineri w'intara y'Iburasirazuba ni we wari umushyitsi mukuru mu mugango wo gufungura sitade
Mu bikorwa bitandukanye byari biteganyijwe, harimo n'imikino igera kuri itatu, aho ku isaha ya saa 10:00 am hatangiye umukino wa nyuma w'imiyoborere byiza mu bagore aho umurenge wa Katabagemo watsinze Musheri igitego 1-0. Umukino wakurikiyeho mu bagabo, umurenge wa Katabajyemo yatsinzwe na Karangazi ibitego 4-3.Â
Umukino wari utegerejwe na benshi watangiye ku isaha ya saa 16:00 PM ucyerereweho isaha imwe kuko habanje gutwangwa ibiganiro byatanzwe n'abayobozi bakuru.
Sunrise FC yari yakiriye umukino ndetse ari na yo izajya ikinira kuri iyi sitade, yari ifite bamwe mu bakinnyi bashya ndetse bavanze n'abasanzwe umutoza Seninga Innocent yagombaga gutangirana urugendo rwo gushaka 11 azajya abanza mu kibuga mu mwaka w'imikino utaha.
Abakinnyi SUNRISE FC yabanje mu kibuga:
Nduwayo DannyÂ
Barter Kanani AbubakalÂ
Nzabonimpa Prosper Â
Olulu missili Alex Â
Nzayisenga Jean D'amour
Wanji PiusÂ
Nyamurangwa mosesÂ
Gabriel nanbulÂ
Binshi DanielÂ
Nizeyiman Manzi BoscoÂ
Uwambajimana Leo
Abasimbura
Mfashingabo DidierÂ
Rucogoza djihadÂ
Biraboneye Afrodis
Shyaka CleverÂ
Ruhinda FarukÂ
Kigozi Joshua
Gihozo Rene BazilÂ
Semambo JolommyÂ
Mugabo Robert
Niyibizi vedasteÂ
Kazingufu Augustin
Umutoza yari Seninga Innocent
Amakipe yombi yagaragaje ishyaka ricye ndetse byaje gutuma igice cya mbere kirangira nta kipe irebye mu izamu.
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Mutabaruka Alexandre, Ndayishimiye Diedonne, Niyomugabo J Claude, Rwabuhihi Aime Placide, Nshimiyimana Yunus, Nsengiyumva Parfait, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Jebel, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain na Nizeyimana Djuma.
AbasimburaÂ
Ishimwe PierreÂ
Kenes ArmelÂ
Byiringiro GilbertÂ
Itangishaka B JustinÂ
Mubaraka Hakim
Ishimwe anicetÂ
Bizimana YannickÂ
Mugisha BÂ
Umutoza yari mugisha Ndoli
Mu gice cya kabiri abatoza bakoze impinduka Seninga Innocent akuramo Nyamurangwa yinjizamo Vedaste Niyibizi, ndetse Ruhinda Faruku asimbura Wanji Pius kuva ubwo ikipe ya Sunrise FC itangira kwataka.
APR FC nayo yakoze impinduka bakuramo Byiringiro Lague, Bizimana Yannick yinjira mu kibuga, ndetse na Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjiramo Blaise.
Ku munota wa 62' Ruhinda Faruku wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje gukorerwaho penaliti ndetse ayitsinda neza.
Sunrise FC yagumye kuganza no gusatira APR FC ariko kubona igitego cya kabiri biranga. Anicet nawe winjiye mu kibuga asimbuye, ku munota wa 80 yaje gutera ishoti rirerire umupira ufata igiti cy'izamu urarenga.Â
Ku munota wa 90 Ruhinda Faruku yaje gutsinda APR FC igitego cya kabiri cyahise kiyica intege, umukino urangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC.
Abafana bari babucyereye bakubise buzuye