AS Kigali izashakira i Butare intsinzi ya gat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kumenyesha aya makipe yombi ko umukino wa 'Super Cup' ya 2022 uzabera mu ntara y'Amajyepfo, aho kubera i Nyamirambo nk'uko byari bisanzwe. 

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Huye ifite isura nshya, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Kanama mbere y'uko aya makipe yombi atangira imikino mpuzamahanga ya CAF azahagarariramo u Rwanda, mu mwaka w'imikino wa 2022-2023.

N'ubwo aya makipe yombi azahurira muri uyu mukino ahuje akamwenyu kubera ibikombe aheruka gutwara, AS Kigali yo izaba ishaka gutsinda APR FC mu mukino wa gatatu wikurikiranya, nyuma y'ibiri iheruka korohera ikipe y'umujyi.


Sefu (iburyo) wahoze akinira APR FC ni umwe mu bayitsinze ubushize

Bitangira, AS Kigali ya Cassa Mbungo yorohewe cyane no gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona wabahuje kuya 13 Kamena, ukarangira ikipe y'umujyi itsinze ibitego 2-0 byinjijwe na Haruna Niyonzima wunganiye Kakule Fabrice Mugheni.

Nyuma y'iminsi 15 gusa, imibare y'umutoza Adil Erradi wa APR FC yongeye kuburizwamo imbere ya Cassa, AS Kigali itwara igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa (1-0), cyinjijwe na Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati.

Gutwara igikombe cy'Amahoro kwa AS Kigali, byayihesheje itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup ku nshuro ya kane yikurikiranya, no kongera guhura na APR FC ku mukino w'igikombe kiruta ibindi.


Kapiteni Haruna n'umutoza Cassa bahanganye na APR FC

Ubwo aya makipe yombi aheruka guhurira mu ntara mu mukino umwe utanga igikombe, ikipe y'umujyi wa Kigali yatambukanye umucyo kuri Stade Umuganda i Rubavu, itwara igikombe cyiswe 'Intsinzi Celebration Cup' itsinze APR FC kuri Penaliti 3-2.

Muri uwo mukino wabaye ku ya 3 Nzeri 2017 iminota isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho APR FC yatsindiwe na Sekamana Maxime igitego kimwe ikindi kikinjizwa na Nshuti Savio witsinze, mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Ally Niyonzima na Nshuti Savio wishyuye igitego yari yitsinze.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119230/as-kigali-izashakira-i-butare-intsinzi-ya-gatatu-kuri-apr-fc-nyuma-yo-kuyitsindira-i-kigal-119230.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)