Ayizihije afite umukunzi! Injira mu buzima bw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

B-Threy umwe mu baraperi bagezweho ndetse b'abahanga yizihije isabukuru ye y'amavuko, akaba yafashijwe kuyizihiza n'ibyamamare bitandukanye birimo Bushali babana muri KinyaTrap, Slum Drip ndetse n'umuraperi mugenzi wabo Young Grace.

Usibye abo kandi umukunzi we Keza nawe yifurije uyu muraperi isabukuru nziza y'amavuko mu buryo budasanzwe amubwira ko yakoze kumubera uwa nyawe muri ubu buzima anamwerurira ko amukunda cyane.

Yagize ati: ''Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye ubukungu, imigisha n'ibyishimo. Warakoze kumbera uwa nyawe, isabukuru nziza kuri wowe nshuti yanjye. Ndagukunda cyane'

Amateka n'ubuzima bwa B Threy

B Threy ni imfura mu muryango w'abana batatu barimo mushiki we na murumuna we, bose bakuriye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk'i Nyamirambo ari na ho umuryango wabo uba.

B-Threy wize amashuri y'incuke n'abanza muri Camp Kigali, yapfushije nyina afite imyaka umunani, bituma akurana na Se gusa wamukundishaga gukina umupira w'amaguru.

Avuga ko impamvu Se umubyara yakundaga umupira ari uko nawe yawukinaga kuko yanakinnye mu ikipe ya Vital'O FC [imwe mu zifite amateka kandi zikomeye muri aka Karere], ubwo yari akiba mu Burundi.

B Threy avuga ko nyuma yaje gukura atangira gukunda Basketball ari nayo kuri ubu akina iyo atari mu bikorwa bya muzika. 

Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri Groupe Scolaire Kansi Butare, gusa ngo hano yahamaze umwaka umwe ahita yimukira mu kindi kigo cy'Abafurere cyabaga i Butare.

B Threy n'umukunzi we Keza

Uyu musore avuga ko atigeze yiga mu mwaka wa Gatatu icyo agihe ahubwo yahise ashaka uburyo abona ibya ngombwa ahita ajya i Musanze kwiga ubwubatsi.

Ageze mu mwaka wa Gatanu yahise ajya kwiga muri Ecole Technique St Joseph de Nyamirambo ahazwi nka Emen Nyamirambo aho yagombaga gukomereza ubwubatsi.

Avuga ko kubera ko yigaga ataha ntabwo byamugoye aho mu masomo yibuka yakundaga ari iryitwa Cost Estimation.

Uyu musore avuga ko ubwo yari agiye kurangiza mu mwaka wa Gatanu haje itegeko rya Minisiteri y'Uburezi rivuga ko abantu batakoze ibizamini byo mu mwaka wa Gatatu bagomba gusubirayo bakajya kubikora.

Ati 'Uwo mwaka nasubiye inyuma njya gukora ibizamini ariko nari niyandikishije Kabusunzu, uwo mwaka byatubayeho turi benshi batwitaga 'Abaparakomando'.'

B Threy avuga ko nyuma yo gutsinda icyo kizamini yahise asubira mu mwaka wa Gatandatu aratsinda ndetse agira amanota 36.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko yikundiraga amafaranga ari nabyo byatumye ashaka akazi mu Mujyi aho yakoraga muri Imprimerie, abakorera ibijyanye na Design.

B Threy aherutse gusohora indirimbo yifashishijemo amashusho ya Filime Duty

Avuga ko yaje kubona Buruse yo kujya kwiga muri IPRC, ndetse na Se amusaba kujya kwigayo ariko we aramuhakanira, ahubwo we akomeza kwishakira amafaranga.

Yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yari yarakennye cyane kugeza ubwo yagiye gusaba akazi k'ubuseriveri mu kabari ka Cocobean.

Uyu musore aherutse kugirana ikiganiro na Flash Tv avuga ko ubwo yakoraga muri aka kabari yageragezaga kwitwara neza imbere y'abakiliya kugeza ubwo benshi bazaga kunywera muri aka kabari bamukundaga cyane.

Ati 'Umukiriya nabaga nzi uburyo bwo kumufata neza, kandi iyo umubereye umwana mwiza nawe aguha tip', kandi nabaga ndi kwakira aba Djs ba Marnaud na ba Toxxyk ariko n'abandi bantu babo bazaga bahitaga babanyereka bati uriya ni we ugomba kubakira.'

B Threy avuga ko yarangwaga no kwambara neza ndetse akajyana n'ibigezweho, ibi bikaba ari byo byatumaga abakiliya benshi biganjemo abanyamujyi bamukunda cyane.

Uyu muhanzi ngo yahembwaga ibihumbi 100 Frw ariko ngo hari igihe yabonaga 'tip' y'amafaranga menshi kugeza ubwo hari igihe yakoreye ibihumbi 500 Frw harimo ayo abantu bamuhaga nk'uwabakiriye neza.

Avuga ko yaje kugambanirwa n'abaseriveri bagenzi be biza biza no gutuma ahita asezera muri ako kabari.

Keza na B Threy bahuje urugwiro

Umuziki avuga ko yari yarawukoze cyera ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye muri wa mwaka byabaye ngomba ko asubira inyuma gukora ikizamini cyo mu wa Gatatu, icyo gihe ngo indirimbo ye yayikoranye na Fizzy watunganyaga indirimbo.

Nk'umuntu wari usanzwe akunda umuziki ndetse yaranagerageje kujya muri studio, ubwo yari avuye gukora mu kabari ka Cocobean ni bwo yahise asinyana amasezerano na studio yitwa GMS yakoreraga i Nyamirambo.

Muri iyo studio yakoreyemo Mixtape imwe itaramenyekanye ariko nyuma aza guhura n'uwitwa Willy Karekezi wari inshuti ye amuhuza na Bushali ahita amusanga muri Green Ferry ya Dr Nganji.

Indirimbo ye ya mbere yayikoranye na Bushali. Ni indirimbo yagaragaje ubuhanga bwe buhanitse bituma Dr Nganji amusinyisha muri Green Ferry.

B Threy na Keza bakundana by'indani

B Threy avuga ko muri Green Ferry bari bafite gahunda nshya yo guhindura uko umuziki wakorwaga mbere, bo bakajya bakora album igasohokera rimwe kugira ngo umuntu uzayumva yumve neza uwo muhanzi.

Kubera ko Bushali yasohoraga album mbere, B Threy yaje gusohora iya mbere bavuga ko bahisemo kuyiha 'Genre' ya Kinyatrap cyane ko indirimbo zabo zose bakoraga bazitaga Kinyatrap.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TOO MUCH B THREY AHERUTSE GUSOHORA





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119418/ayizihije-afite-umukunzi-injira-mu-buzima-bwa-b-threy-watewe-imitoma-na-keza-anahita-ategu-119418.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)