Babanje gukorana siporo! Umuhanzikazi Ocevne... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, abanya-Kigali biganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo 'Tayc in Live'.

Nicyo gitaramo kinini urebye mu byari biteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga. Cyaramamajwe karahava, uko bucyeye n'uko bwije hagatangazwa amakuru ajyanye nacyo.

Urutonde rw'abahanzi byari byitezwe ko baririmba muri iki gitaramo, rwatumye benshi bihutira kugura amatike byikomezwa n'igikundiro Tayc afitiwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ze ziri mu rurimi rw'Igifaransa.

Ni kimwe mu bitaramo Tayc akoze bihendutse ugendeye ku biciro by'ibindi bitaramo uyu muhanzi azaririmbamo, kugeza umwaka urangiye.

Ni cyo gitaramo kandi atagaragaje mu mashusho y'indirimbo 'Sans effet' aherutse gusohora y'ibyo azakora.

Cyaririmbyemo Kivumbi King, Kenny K Shot, Seyn, Christopher ndetse na Ruti Joel. Ni mu gihe abahanzi Nel Ngabo, DjPius na Kevin Kade batabashije kuririmba.

Bisa n'aho umwanya (igihe) bari kuririmbiraho cyahariwe umuhanzikazi wo mu Bufaransa, Ocevne ndetse na Dj wamaze umwanya munini acuranga. Ariko kandi Tayc yari yasabye ko ahabwa umwanya uhagije ku rubyiniro.

Ahagana saa yine n'iminota 54' nibwo Ocevne yageze ku rubyiniro, yambaye agakubutura kagaragaza amatako.

Uyu mukobwa yaririmbaga aganiriza abafana b'i Kigali, yumvikanisha ko ari iby'icyubahiro kuba yabashije kuririmba mu gitaramo cya mugenzi we Tayc.

Hari amashusho Tayc yashyize kuri konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa gatandatu agaragaza ari kumwe n'uyu mukobwa muri siporo, mu mihanda yageranye na Marriot Hotel aho bacumbitse kuva bagera i Kigali.

Yanagaragaje kandi amashusho bari mu myitozo ngororamubiri bakorera muri 'Gym'.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa, bivuga ko uyu mukobwa yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka 'Mauvais Rôle", 'Dégainer", "Last Time" n'izindi zitandukanye.

Ni umukobwa w'umuhanga uririmba agaragaza ingufu ku rubyiniro, akamenya kuganiriza abo aririmbira, kandi agahuza neza n'abamucurangira.

Konti ye ya Instagram igaragaza ko ari umuhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya Bosse Management [H24], ahuriyemo n'abarimo Barack, Tayc, Lefa, Titai, Guevn, na Lylah.

Uyu mukobwa afitanye indirimbo na Tayc yitwa 'Last Time' imaze amezi atandatu isohotse, ari nayo yarebywe cyane. Yaririmbye i Kigali nyuma y'uko hashize ukwezi kumwe asohoye indirimbo yise 'Mauvais rôle'. Ocevne yatunguranye mu gitaramo 'Tayc live in Kigali', dore ko atari ku rutonde rw'abagombaga kuririmbamo Ocevne yaririmbye akanyuzamo agakaraga umubyimba bikizihira benshi. Ni umukobwa ukiri muto mu myaka, utanga icyizere mu muziki 

Ocevne yagaragaje ko yanyuzwe no gutaramira i Kigali ahawe umwanya na mugenzi we bahuriye muri Label Mu gitaramo hagati Tayc yikuye ishati anezeza abanya-Kigali barenga ibihumbi icyenda barebye igitaramo cye 

Tayc yaririmbye yimenaho amazina y'uruganda rw'i Nyange ari nako ayatera mu bari begereye urubyiniro



Tayc yahamagaye ku rubyiniro Ocevne baririmbana indirimbo yabo bise 'Last Time' yatumye uyu mukobwa amenyekana cyane 

Tayc ni umubyinnyi w'umuhanga.... Afite impamvu yamaze igihe kinini abyiga mu ishuri 

Umutima wishimye kuri Tayc nyuma yo gukora andi mateka mu rugendo rw'umuziki we Tayc yateraga indirimbo akajya mu bafana kumva ko bafatanyije nawe kuririmba 


Tayc yambaye ibendera ry'u Rwanda, agaragaza ko yanyuzwe


 Â   Â 

Christopher yaririmbye asiganwa n'igihe ku buryo zimwe mu ndirimbo ze yaziciyemo 

Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zirimo nka 'Byanze', 'Ndabyemeye' n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LAST TIME' YA OCEVNE NA TAYC

 ">

AMAFOTO: Shemainnocent12



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119516/babanje-gukorana-siporo-umuhanzikazi-ocevne-wo-mu-bufaransa-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-t-119516.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)