Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri mu iperereza ku rupfu rw'umusore w'imyaka 23 y'amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y'inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye.
Uwo muhungu, ni uwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n'abandi bagenzi be bari gusangira, umurambo we uza kuboneka bukeye.
Bazivamo yabwiye IGIHE ko bitoroshye kubura umwana mu buryo nk'ubu, kandi nta kibazo kindi yari afite cy'uburwayi. Ati 'Ntabwo yari arwaye, nta kibazo na kimwe yari afite kandi yari kumwe na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye. Yari kumwe na bagenzi barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.'
Amakuru y'ibanze umubyeyi we yahawe, ni uko mu ijoro ry'itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena, umurambo we uboneka saa tatu za mu gitondo.
Ati 'Baryamye saa yine bose. Ni yo makuru bagenzi be babanaga batanze. Aho basanze umurambo ntabwo ari kure y'aho batuye, ni nko mu minota itanu, ni hafi y'inyubako z'abanyeshuri bose babamo hafi aho. Polisi yahasanze umurambo, abanyeshuri babanaga aho nabo ntibazi uko byagenze, kuko bagiye kuryamira rimwe.'
Mbere y'uko bajya kuryama, umwe mu basore bari kumwe n'umuhungu wa Bazivamo, ngo bajyanye mu cyumba, asiga azimije amatara aryamye. Mu gitondo bamwe bagiye kwiga, abandi bajya ku kazi, batashye bakirwa na Polisi ibabaza uko byagenze, basobanura ko batazi ibyabaye ko bamuheruka bari kumwe ku mugoroba.
Bazivamo ati 'Polisi icyo ivuga, ni uko iri gushaka za camera kugira ngo bamenye icyabaye ariko babona ko ari umuntu wishwe.
'Ntabwo byoroshye gutakaza umwana mu gihe abantu bagakwiriye kuba bishimye, ukumva umuntu apfuye ari umusore, nta cyaha cye. Kubyakira biragoye kuko hari ibintu biba bikurikira ibindi, abo twatakaje ni benshi kandi umuntu watakaje abantu kongera gutakaza abandi biba bigoye.'
Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n'ubumenyi kuri mudasobwa. Yagombaga kurangiza amasomo mu Ukuboza uyu mwaka. Yari afite imyaka 23 y'amavuko.
Uyu musore witabye Imana, ni uw'umugore wa kabiri wa Bazivamo kuko uwa mbere yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe Bazivamo yari mu Budage aho yigaga.
IVOMO:IGIHE