Bimwe mu bibazo bisekeje bya Rutikanga Ferdinand umuteramakofe wihebeye Rayon Sports yabajije, yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutikanga Ferdinand watangije umukino w'iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, bizagorana kumwibagirwa bitewe n'impamvu zitandukanye harimo n'ibibazo byashimishije benshi yakundaga kubaza cyane cyane kuri radiyo.

Rutikanga Ferdinand yavutse tariki ya 12 Mata 1956, avukira i Musanze mu Ntara y'Amajayaruguru, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye ku myaka 66.

Uyu mugabo benshi bamuzi mu buryo yavugagamo ko ari we watangije umukino w'iteramakofe mu Rwanda mu 1972, gusa nta muntu wigeze amunyomoza avuga ko atari byo cyangwa ngo haboneke undi uvuga ko ari we wawutangije.

Nyuma y'amezi make bavutse we n'impanga ye Ndagijimana Silvain, ababyeyi be bimukiye muri DR Congo, Lubumbashi bakaba baravuye mu Rwanda bagiye gushaka ubuzima aho bagiye gukora mu kirombe cy'amabuye y'agaciro.

Ari muri DR Congo ni ho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse ni nabwo yize uyu mukino w'iteramakofe mbere y'uko awuzana mu Rwanda.

Yavuze ko byari bikomeye cyane kuko bavugaga ko ari umukino w'amabandi ariko ashyigikiwe n'abarimo Padiri Leon batangiye kwitoreza Kimihurura. Yavuze ko batangiye kubafata nk'amabandi arimo Rutare wari ibandi rikomeye icyo gihe muri Kigali.

Ariko yagiye abereka abantu bakomeye bakinnye uwo mukino barimo Papa Yohani Pawulo II, Idi Amini wabaye Perezida wa Uganda n'abandi.

Umwe mu mukino ikomeye yakinnye ni uwabaye wo mu rwego rwa CPGL wahuje u Rwanda, Burundi na DR Congo wabereye muri Stade Umuganda akaba yarakubise umunyecongo akamuca ururimi.

Uretse umukino w'iteramakofe, Rutikanga kandi yanakoze akazi k'uburinzi aho yakoreye amakompanyi arimo KK Security.

Rutikanga kandi yamenyekanye mu buryo yahamagaraga cyane kuri Radiyo atanga ibitekerezo, aho yakunze guhamagara mu kiganiro 'Kubaza Bitera Kumenya' cya Radiyo Rwanda.

Uyu mugabo yakundaga kugira ibibazo bitandukanye bisekeje mu rwego rwo gushimisha abantu ariko rimwe na rimwe harimo n'inyigisho.

Agaruka kuri ibi bibazo bye (akiriho) yigeze gutangaza ati 'mushoora kuba mwaracyumvise kuri murandasi, cyari ikibazo cyerekeye polisi. Njye narabajije polisi yacu harimo na polisi ziba ku bibuga by'Indege bakunda gukoresha imbwa, none ziriya mbwa ziba ari aba polisi cyangwa ni iki?'

Hari ubwo yigeze kubaza ati 'ko bavuga o HIV yica abasirikare b'umuntu, ni iki Minisiteri y'Ingabo ikora mu kurwanya HIV ikomeje kutumarira abasirikare.'

Ubundi ati 'kuki bashyira Anti-Virus muri mudasobwa ariko ntibayishyire mu muntu ngo irwanye HIV kandi umuntu ari we ufite agaciro gakomeye?'

Nk'iki kibazo cya Virusi ya Sida yigeze gusobanura ko yakibajije kugira ngo abantu babashe gusoanukirwa itandukaniro rya Virus ya mudasobwa na Virus y'abantu barware.

Ferdinand Rutikanga kandi mu yindi mikino akaba yari umufana w'ikipe ya Rayon Sports.
Mu mukino wamuhuje n'impanga ye tariki Ndagijimana Silvain tariki ya 24 Kanama 2018 akaba yari afite imyaka 62 ni bwo yasezeye kumugaragaramo ku mukino w'iteramakofe.

Wifuza gufasha umuryango wa Rutikanga wanyuza ubufasha bwa we kuri 0786800364 (ibaruye kuri Rutikanga Ahishakiye Clothilde, ni umukobwa wa Rutikanga).

Rutikanga Ferdinand wari ukunzwe na benshi yitabye Imana azize uburwayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-bibazo-bisekeje-bya-rutikanga-ferdinand-umuteramakofe-wihebeye-rayon-sports-yabajije-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)