Birababaje: Umugeni yapfuye avuye mu birori by'ubukwe bwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Pakistan haravugwa inkuru y'akababaro y'umugeni w'imyaka 19 witabye Imana ubwo yari avuye mu bukwe bwe.

Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru dusoje, aho abantu bane barimo n'umugeni w'imyaka 19 y'amavuko, bapfuye nyuma y'aho imodoka bari barimo bavuye mu birori by'ubukwe itaye umuhanda ikagwa mu kibaya kinini.

Ubwo bari bavuye muri ibi birori, imodoka yari ibatwaye yaje gukora impanuka igwa mu kibaya, aho abantu bane bahise bapfa.

Inzego z'ubutabazi zihutiye kujya aho iyo mpanuka yabereye, dore ko iyi modoka yari irimo abantu icyenda barimo abana batatu, yakoze impanuka mbere yo gutwarwa n'umugezi.

Polisi yabonye ibisigazwa by'imodoka maze ikuramo imirambo, ariko ntiyabasha kubona abantu babiri bari bayirimo.

Hari ubwoba ko batwawe n'uruzi rwa Neelum, nyuma yuko bari bamaze gukora iyo mpanuka ukomeye.



Source : https://yegob.rw/birababaje-umugeni-yapfuye-avuye-mu-birori-byubukwe-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)