Biratangaje: umukobwa yagiye mu bwiherero birangira abyaye atari azi ko atwite - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w'imyaka 22 yatangaje abantu ubwo yavugaga ko atigeze amenya ko atwite kugeza ubwo yagiye mu bwiherero akisanga uruhinja rwatangiye kuvuka.

Lucy Jones, umukozi wo mu ndege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yabanje kubabara mu nda ariko yibwira ko ari ibyigihe gito kuko atari azi ko atwite.

Avuga ko yakomeje kuribwa maze ajya mu bwiherero ,mugihe akoresha umusarani, yavuze ko yumvise 'impanuka', areba hasi asanga arimo kwibaruka umwana atazi ko atwite.

Uyu mugore ukiri muto avuga ko yagize ubwoba kuko nta gitekerezo yari afite ko atwite dore ko nta bimenyetso yari afite mugihe cyose yamaze atwite. Yongeyeho ko yafataga imiti yo kuboneza urubyaro buri munsi kandi ko yari akijya mu mihango.

Yavuze ko yakoraga amasaha 70 mu cyumweru, akanywa inzoga kandi akajya akora na sipoto mu gihe cyose atwite, harimo n'iminsi itatu gusa mbere yo kubyara.Gusa akaba yaratunguwe n'ùburyo yisanze atwite nyuma y'inshuro ebyiri yipimishije kwa muganga agasanga adatwite.Kuri ubu uyu mugore amaze amezi 4 yibarutse imfura ye yamaze amezi 9 atwite ariko atabizi.



Source : https://yegob.rw/biratangaje-umukobwa-yagiye-mu-bwiherero-birangira-abyaye-atari-azi-ko-atwite/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)