Dj Khaled yamamaye cyane nyuma y'aho atangiye kumvikana mu ndirimbo z'ibyamamare yivugamo, kandi nta gitero cye cyeruye kirimo. Uyu mugabo wiyeguriye ibyerekeye umuziki yavutse mu mwaka 1975, avukira muri America muri Leta ya New Orleans (Louisiana). Atitaye ku ngano ye, Dj Khaled ni umwe mu banyamuziki bagaragaza ukwisanzura cyane mu buryo bwose, dore ko abigaragariza isi bikanatuma akundisha umuziki abatari bake binyuze ku mbuga ze (Instagram).
Tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo ukurikirwa n'abasaba Miliyoni 29 yafashe amashusho y'Umunye-Ghana, Black Sherif ari kuririmba indirimbo ye yise 'The Kwaku Traveller', ayashyira kuri Konti ye ya Instagram arenzaho amagambo agira ati 'Komeza ukore umuziki ugukora kuri roho'. Abarenga ibihumbi 13 bose bagaragaje ubugwaneza bwa Dj Khaled no gushyigikira abahanzi, babinyujije mu butumwa bwatanzwe kuri aya mashusho yarebwe n'abarenga Miliyoni (1,131,358 Views).
Bidaciye kabiri ku itariki 23 Nyakanga 2022 kandi, uyu mugabo w'abana babiri n'umugore umwe, Dj Khaled, yongeye kugaragaza urukundo afitiye Black Sherif ubwo yashyiraga hanze amashusho agaragaza ko yari aryohewe n'indirimbo y'uyu musore Black Sherif wo muri Ghana, gusa bigatangaza benshi uburyo akunda indirimbo imwe mu gihe uyu muhanzi afite n'izindi yakunzwemo cyane nka 'Second Sermon', 'Money', 'Come and Go' n'izindi zitandukanye.
Usibye uyu muhanzi, Dj Khaled akunze kugaragara afasha abahanzi batandukanye, na cyane ko asanzwe akora indirimbo. Bamwe bati'Ese Dj Khaled yaba agiye gukorera uyu muhanzi Black Sherif indirimbo?' byose birashoboka. Umuziki wo muri Afurika ukomeje kuzamura urwego n'ubwo ibihugu byaheze hasi muri muzika byo urebye ntacyo bikora ngo bihaguruke.
REBA HANO 'KWAKU THE TRAVELLER' YA BLACK SHERIF YARYOHEYE DJ KHALED