Breaking News: Igihe shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira cyamenyekanye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama yahuzaga abanyamuryango ba FERWAFA mu cyiciro cya mbere n'abayobozi b'amakipe bari kumwe n'abatoza irarangiye hemejwe ibi bikurikira.

Iyi nama yemejwe ko super Cup izahuza As Kigali na Apr Fc izaba tariki ya 14 Kanama 2022.

Mu nama kandi bemeje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (PRIMUS National League) iztangira Tariki 19 Kamena 2022.

Umunsi wa 2 wa shampiyona uzashakirwa igihe uzabera hagati kuko igihe wari kubera, usimbujwe umunsi wa mbere, indi calendar ntabwo ihinduka.

Bemeje ko kandi igikombe cy'Amahoro (Peace cup) izatangira Tariki ya 06 Ukuboza 2022,  igasozwa 21 Gicurasi 2023.

Umwaka w'imikino muri rusange (Season) uzarangira tariki ya 04 Kamena 2023.

Iyi myanzuro yose yashyikirijwe EXCOM, akaba ari yo isigaje kubiha umugisha.



Source : https://yegob.rw/breaking-news-igihe-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-izatangirira-cyamenyekanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)