Breaking news: Muri Rayon sport FC umweyo uravuza ubuhuha imaze gusezerera abakinnyi barenga 10 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Rayon sport irangije shampiyona iri kumwanya 4 ibyo abakunzi bayo ndetse n'ubuyobozi batishimiye bityo bafashe ibyemezo bikakaye.

Kuri uyu munsi Rayon sport yamaze kubwira abakinnyi basoje amasezerano ko bakwishakira andi makipe dore ko ntawe izongerera amasezerano.

Abakinnyi barimo umuzamu kwizera Olivier ,Nizigiyimana Karim Mackenzie,Bukuru Christophe , Ishimwe Kevin,Habimana Hussein ,Sekamana Maxime  bamaze kubwirwa ko bashaka andi makipe.

Rayon Sport kandi yasezereye abanyamahanga barimo: Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga na Manace Mutatu.



Source : https://yegob.rw/breaking-news-muri-rayon-sport-fc-umweyo-uravuza-ubuhuha-imaze-gusezerera-abakinnyi-barenga-10/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)