Bugesera : Ibirori byo Kwibohora byaranzwe no gushimira abaturage biyubakiye ibiro by'umudugudu bigezweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, ku munsi wo Kwibohora, abaturage b'umudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kanzenze ko mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, bashimiwe mu birori byitabiriwe na Guverineri Emmanuel Gasana n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ibi birori byabimburiwe n'umukino w'amakipe y'umupira w'amaguru aho imidugudu ya Kabeza na Cyeru yahuye mu rwego rwo gusabana no kwishimira ibyagezweho muri uyu murenge wa Ntarama, by'umwihariko muri uyu mudugudu wa Cyeru aho abaturage bagaragaje umuco wo kwishakamo ibisubizo.

Rutaganda André uhagarariye inyubako y'umudugudu wa Cyeru avuga ko iyi nyubako yubatswe n'imiganda n'imisanzu y'abaturage mu gihe cy'umwaka n'amezi atatu ; ifite agaciro ka miliyoni 18. Ati : "Kuwubaka neza byatewe no gukoresha imisanzu y'abaturage icyo yagenewe".

Rutaganda André uhagarariye inyubako y'umudugudu wa Cyeru

Asobanurira Guverineri Emmanuel Gasana iby'iyi nyubako y'umudugudu wa Cyeru, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, yashimiye abaturage ba Cyeru igitekerezo bagize anabashimira ko banagishyize mu bikorwa.

Ati :"Kwiyubakira ibiro by'umudugudu bigaragaza aho bageze mu rugendo rwo kwibohora".

Guverineri Gasana yashimye ibikorwa byagiye bitahwa muri iki cyumweru mu Karere ka Bugesera, asaba abaturage gusigasira ibyagezweho, gukora cyane no kwiyemeza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Ibirori-byo-Kwibohora-byaranzwe-no-gushimira-abaturage-biyubakiye-ibiro-by-umudugudu-bigezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)