Byahinduye Isura i Cabo Delgado : Ibyakozwe n'Ingabo z'u Rwanda bitangiye kwangizwa, Ubwoba ni bwose kuri TotalEnergies #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatandatu, tariki 9 Nyakanga 2022, cyari icya gatatu kigabwe n'ibyihebe mu gihe cy'amezi abiri. Bivugwa ko ibyo byihebe byari bigiye gushaka intwaro n'ibyo kurya.

Icyo gihe bivugwa ko habaye imirwano, igakomerekeramo Ingabo za Mozambique n'ibyihebe byari bikigabye. Ku rundi ruhande ngo abasirikare ba Mozambique, FADM, bari muri icyo kigo bahungiye mu nkambi iri hafi y'Umujyi wa Palma.

Amakuru yizewe avuga ko ibyo byihebe byateye ibirindiro by'Ingabo za Mozambique biri mu Gace ka Pundanhar ku buryo byabaye ngombwa ko zihunga.

Ni nyuma y'uko na none ku wa 29 Kamena 2022 ibyihebe byari byagabye igitero mu Gace ka Mandimba bikahiba intwaro aho bivugwa ko ari zo byifashishije mu cya Pundanhar.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique, zagabye ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Rovuma zibivana mu birindiro.

Ni ibitero byagabwe hagati y'itariki 6 Gashyantare na 16 uko kwezi. Ibyihebe byambuwe utwo duce, bikwira imishwaro mu mashyamba, bigana mu duce twa Nangade.

Ako gace kagaruwemo umutekano maze nyuma Ingabo z'u Rwanda zigashyikiriza iza Mozambique, zo zikomeza urugendo rugana mu bice bya Macomia kuko ari ho ibyihebe byari byahungiye.

Urugamba rwo muri Macomia rwatangiye nyuma y'amasezerano Ingabo z'u Rwanda zagiranye n'iza Mozambique hamwe n'iza SADC, aho impande zose zemeranyije ko zigiye gufatanya kurwanyiriza hamwe ibyo byihebe.

Byabaye ngombwa ko Ingabo z'u Rwanda zari Pundanhar na Nhica do Rovuma zihavanwa, kuko hari hatekanye, hasigara mu maboko ya FADM, zo zikomeza urugamba mu bice ibyihebe byahungiyemo.

Zageze mu bice bya Macomia ku wa 30 Werurwe, zitangira urugamba mu mashyamba y'inzitane y'ahitwa Chai. Ni amashyamba agoye cyane kubera imiterere yayo gusa zabashije kuyahashyamo umwanzi zinabohora abaturage bari barafashwe bugwate.

Ku wa 13 Gicurasi, zamurikiye Leta ya Mozambique abaturage 800 bari barashimuswe n'ibyihebe. Byahise bitangira gukwira imishwaro, byambuka bihungira mu Ntara ya Nampula yari imaze igihe itarangwamo umutekano muke.

Urugamba rwo kurwanya ibi byihebe ruracyakomeje mu mashyamba ya Chai ndetse ibitero byo kubihashya bigabwa umunsi ku wundi. Ni mu gihe kandi hari gutekerezwa uburyo Ingabo z'u Rwanda, iza FADM n'iza SADC zahuriza hamwe imbaraga zigatsintsura ibyo byihebe muri ayo mashyamba.

Hagati aho hari amakuru amaze iminsi atangazwa ko TotalEnergies, ifite impungenge zo kongera gusubukura ibikorwa byayo byo gucukura Gaz mu Ntara ya Cabo Delgado mu Gace ka Afungi.

Muri Afungi mu nkengero y'Inyanja y'Abahinde, TotalEnergies yahashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz ihaboneka. Ni umushinga washowemo asaga miliyari 20 z'Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$.

Ubwo gaz yari imaze kuvumburwa muri ako gace, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihashinga amatako. Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n'abakozi bayo ndetse ishyira n'imbibi mu cyanya cyayo.

Mbere y'uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, abakozi ibihumbi bitatu bari bamaze guhabwa akazi muri uwo mushinga mu gihe muri rusange byari biteganyijwe ko abazagahabwa bose bagera ku bihumbi 15.

Andi makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko abakozi bamwe b'abanyamahanga batangiye gusubira i Cabo Delgado bitegura gutangira imirimo nubwo hakiri ingingimira.

Urugamba rwo kurwanya ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado rukomeje guhindura isura umunsi ku wundi, aho mu duce tumwe hongeye kumvikana ibikorwa by'ubugizi bwa nabi cyane cyane ahagenzurwa n'Ingabo za Leta ya Mozambique.

Mu miterere y'uru rugamba inzego z'umutekano z'u Rwanda ziri kurwana guhera muri Nyakanga 2021, agace zibohoye zigasiga mu maboko y'Ingabo za Mozambique (FADM), ngo abe arizo zigacungira umutekano.

Ubwo Ingabo z'u Rwanda zabohoraga uduce zahawe nka Palma na Mocimboa da Praia twari indiri zikomeye z'ibyihebe bizwi nka Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah cyangwa al-Shabaab, byahungiye mu gice cyari mu maboko y'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo, SADC.

Muri ibyo bice hashize iminsi ibitero by'ibyihebe biba umunsi ku wundi. Urugero nko ku wa 23 Kamena, igitero cyagabwe mu gace ka Nkoe, bukeye ikindi kigabwa mu gace ka Nanjaba mu Karere ka Macomia.

Ku wa 22 Kamena, umusirikare wa Tanzania yiciwe mu gitero cy'ibyihebe mu Karere ka Nangade.

Nyuma yo kubona ko ibyihebe byahungiye muri Macomia, muri Werurwe Ingabo z'u Rwanda zagiranye amasezerano n'iza SADC, agamije gufatanya mu guhashya ibi byihebe.

Ku wa 30 Werurwe Ingabo z'u Rwanda zageze mu Karere ka Macomia aho ibyihebe byari byarahungiye, zitangira kubikurikirana bundi bushya.

Urugamba rwafashe indi sura

Mu gukomeza guhunga, ibyihebe byerekeje mu Ntara ya Nampula, ahantu hatarangwaga umutekano muke kuva mu 2017 ubwo ubugizi bwa nabi bwatangiraga muri Mozambique.

Mu ntangiriro za 2022, ibyihebe byize amayeri mashya bitangira kwisuganyiriza i Nampula, byongera guteza umutekano muke mu majyepfo ya Cabo Delgado.

Nko muri Mutarama, mu Karere ka Meluco mu ntara ya Cabo Delgado habereye ibitero 14, biza gukaza umurego muri Gicurasi.

Muri Kamena ntibyahagaze, ahubwo bifata indi ntera mu Majyepfo ya Cabo Delgado mu duce twa Quissange, Ancuabe, Chiure na Mecufi no ku mupaka wa Nampula ku wa 17 Kamena.

Hagati aho, muri Gashyantare Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zahize bukware ibyihebe byari mu gace ka Nhica do Rovuma na Pundanhar, bimwe biricwa ibindi birahunga. Ibyahunze byerekeje mu gace ka Nangade.

Ingabo z'u Rwanda zibonye ko utwo duce dutekanye [Nhica do Rovuma na Pundanhar], zadushyikirije Igisirikare cya Mozambique, zikomereza mu gace ka Macomia kari kamaze kuba indiri y'ibyihebe.

Ibyihebe byamenye amakuru y'uko Ingabo z'u Rwanda zimukiye Macomia kuko zabonaga ko ibyihebe, bishaka kongera gucengera bijya mu duce twa Siri I na Siri II.

Ni uduce tugoye cyane kurwaniramo, ku buryo ubwo byirukanwagamo mu mwaka ushize byahuye n'igihombo gikomeye, kuko hari mu mashyamba rwagati, ashobora kubifasha kwihisha.

Ubwo Ingabo z'u Rwanda zari zigeze Macomia, ibyihebe byarabimenye bitangira kugaba ibitero shuma mu duce zavuyemo, tugenzurwa n'Ingabo za Leta.

Biherutse gutera Ingabo za leta mu duce twa Maparanganha, aho mu minsi ishize byatwitse imodoka z'abaturage.

Bikekwa ko muri Macomia ariho hari abayobozi bakuru b'ibyihebe, barimo aba-sheihk bane bakomeye. Ni ho hari indwanyi uyu mutwe wa Al Shabaab ucungiraho.

Ingabo z'u Rwanda zikigera muri Macomia, zahise zibohora agace ka Chai, ubu imidugudu irenga itanu iri mu mahoro. Zambuye ibyihebe abaturage barenga ibihumbi bitatu bari mu mashyamba.

Ku wa 13 Gicurasi bamurikiwe leta ya Mozambique, basubizwa mu ngo zabo.

Hafi aho niho Ingabo z'u Rwanda zashyize ibirindiro, ku buryo ibitero byo kugarura umutekano muri ako gace bigabwa umunsi ku wundi.

Muri iki Cyumweru zateze igico ibyihebe bivuye gushaka ibyo kurya, zicamo bitatu, ibindi birahunga. Hari mu masaha y'umugoroba ahagana saa kumi n'imwe.

Hashobora kuba impinduka muri gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado

Amakuru yizewe yemeza ko kubera imiterere y'urugamba muri iyi minsi, gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado ishobora kwigizwa inyuma gato.

Ingabo zagiye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga umwaka ushize, bivuze ko zimaze hafi kuzuza umwaka muri uru rugamba.

Muri iki gihe aho Ingabo z'u Rwanda zirimo gutirimuka harimo kwibasirwa n'ibyihebe, kubera intege nke z'Ingabo za Mozambique zisigara ziharinze.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Byahinduye-Isura-i-Cabo-Delgado-Ibyakozwe-n-Ingabo-z-u-Rwanda-bitangiye-kwangizwa-Ubwoba-ni-bwose-kuri-TotalEnergies

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)