Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w'Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.
Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b'umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w'Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.
Yavuze ko yari umugabo ubyaye rimwe.
Ati 'Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by'ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.'
Byishimo ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z'amanywa.
Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y'ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.
Iwe mu rugo ngo yari kumwe n'umugore we, n'umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n'umwana w'umuturanyi wabo.
Iwe mu rugo hari umugore we ndetse n'umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa
Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.
Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse ati 'Nta mbunda yari atunze, yarashwe n'umugizi wa nabi.'
Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by'urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.
Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America gikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n'Abazungu b'abahezanguni, ndetse gikunze kurangwamo abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.