Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, aho CGP Marizamunda yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe Urwego rw'Imfungwa n'Abagororwa (HMCS), CGP Phindle Dlamini.
CGP Marizamunda yagiriye uruzinduko muri Eswatini mu gihe hashize iminsi mike Umwami Mswati avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth izwi nka CHOGM.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe CGP Marizamunda azagirana ibiganiro na mugenzi we, CGP Phindle Dlamini ndetse akaganira n'abandi bayobozi batandukanye bayobora gereza zo mu Bwami bwa Eswatini.
Umunsi wahariwe kugorora imfungwa muri Eswatini wizihizwa buri mwaka aho kuri ubu ufite insanganyamatsiko igira iti 'Kuvugurura ibikorwaremezo bifasha mu kugorora tuganisha mpinduka nziza'.
Umwami Mswati III ni we uba ari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori cyane ko ari na we Komiseri w'Ikirenga w'Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Bwami bwa Eswatini.
Uretse u Rwanda rwari ruhagarariwe muri uyu muhango hari n'ibihugu bya Uganda, Zimbabwe na Botswana.