Ddumba yasubije Semuhungu uherutse kumwita mushiki we - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu munsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ukuntu Eric Semuhungu afata Ddumba nka mushiki we, ndetse ko atanamutereta.

Mu kiganiro na YouTube channel ya Murindahabi (MIE), yatangajeko kuba Eric Semuhungu yaravuze ko ari mushiki we, byaturutse ku isoni yagize nyuma yuko Ddumba amwanze .

Ddumba yavuzeko yigeze kwegerwa n'uyu Semuhungu, amusaba ko yamukunda bagahinduka abakunzi, undi nawe aramuhakanira ubundi amurema umutima.

Eric Semuhungu

Yagize ati:' Semuhungu yaranterese agirango ndi umutinganyi, kugirango ntamuca intege namubwiyeko yambera Mushiki wange '

Akomeza yemezako ayo magambo yamubwiye yo kumwihanganisha, yayafashe nabi akajya atangira kumwita mushiki we.

Yasoje avugako ko we atari umutinganyi ndetse aramwiyama bikomeye.



Source : https://yegob.rw/ddumba-yasubije-semuhungu-uherutse-kumwita-mushiki-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)