Ahagana i Saa 15:00 ku manywa, Juru Park yari yatangiye gutegurwa no gutakwa amabara yihariye y'umuhondo, asanzwe aranga uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, ari narwo rwari rwateguye ibi birori ku bufatanye na Cobra Productions.
Ahagana i Saa 17:00' abataramyi ba mbere bari batangiye kugera kuri Juru Park, aho bakirwaga n'abakobwa b'uburanga basanzwe bakorera SKOL, nabo bari barimbye mu myenda yiganjemo amabara y'umuhondo.
Abakiraga abataramyi
I Saa 19:00, abashinzwe gutegura ibikoresho bisakaza amajwi bari basoje kunoza imikorere yabyo, abataramyi b'inkwakuzi baherako barabyina ari nako basangira ibyo kunywa bikorwa n'uruganda rwa SKOL ndetse n'amafunguro yari yateguwe n'abo muri Juru Park.
Uhereye i Saa 21:00, abaDJs bari batumiwe bagiye basimburana mu mwanya wo gucurangiramo ahari hateraniye abacuranzi barindwi aribo; Dj Pyfo, Dj Lou, Dj Julz, Dj Trapboy, Dj Briane, Dj Sabba ndetse na DJ Spinall waturutse muri Nigeria.
Abafana b'umubare uringaniye bagendaga biyongera gake gake kugeza ahagana i Saa 23:00, ari nako abacuranzi basimburanaga imbere y'abakunzi ba muzika aho umwe yavaga ku rubyiniro agasiga ahamagaye undi.
Umunya-Nigeria, DJ Spinall wasoreje abandi yari yahawe isaha imwe yo gucuranga ariko kubwo kwishimirwa n'abataramyi yiyongeza indi saha we n'ababyinnyi bazanye, bashyushya abitabiriye ibirori kugeza ahagana i Saa 02:00 z'igicuku ari nabo ibirori byahumuje.
SKOL itegura muri byose
DJ Briane yitabye Pyfo n'ifirimbi
Byaryoshye
DJ Spinall yacuranze biratinda
AMAFOTO: SANGWA Julien