Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo yasobanuye ibyavuzwe ko yafungiwe guhohotera abagore ubwo yari mu Bwongereza.
Mu ibaruwa ifunguye yasohoye kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022 dufiteye kopi, yavuze ko ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga no binyamakuru byahindanyije izina rye, umuryango we n'abandi bamushyigikiye 'mu rugendo rukomeye'.
Yemeye ko inkiko zo mu Bwongereza zamukatiye imyaka 9 nyuma y'uko ahamijwe ibyaha byo guhohotera abagore. Avuga ko yafunzwe imyaka ine, ararekurwa kubera ko yagaragaje imyitwarire myiza muri Gereza.
Mutambuka Derrick yasohoye iyi baruwa nyuma y'inkuru zagiye zimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ndetse no ku kiganiro cyatambutse kuri Twitter ibi bizwi nka Space.
Muri icyo kiganiro cyahawe umutwe uvuga ko bakeneye gusubizwa amafaranga bamuhaye, bavuga ko batakagombye gufasha uyu musore kubera ngo ari inkozi y'ibibi ndetse banavugaga ko batakagombye guashyigikira umuntu nk'uyu.
Nyuma y'ibyo byose byagiye bimuvugwaho Dj Dizzo yavuze yafunzwe ndetse anashimangira ko afite cancer ibintu abantu bahakanaga, aho bavugaga ko ari ibinyoma.
Source : https://yegob.rw/dj-dizzo-usigaje-iminsi-mike-ngo-yitabe-imana-yasobanuye-ibyamuvuzweho-byose/