Faustin Twagiramungu ahuriye n'akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni 'Bihemu'udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Faustin Twagiramungu ni umukambwe usazanye kwanduranya,  gucabiranya, kujijwa, ariko cyane cyane gusebya u Rwanda n'abamukamiye.

Abamuhaye amahirwe ngo atange umusanzu mu gusana u Rwanda, ariko ubuparimehutu bwamurenze, bukamubuza kujyana  na politiki  y'u Rwanda rushya itagira uwo iheza. Ni mu gihe ariko, Twagiramungu ni umukwe wa Gerigori Kayibanda, sekuru w' abaparimehutu bose!

Ejobundi rero agire atya ashyanuke, yandike ku rubuga rwe rwa Twitter ati: ' Sinari kwambara ikoti ryasahuwe n' inyeshyamba'.  Aha yahakanaga ko imyenda yarahiranye ubwo yabaga Ministiri w'Intebe tariki 19 Nyakanga 1994, yayiguriwe na FPR-Inkotanyi! 

Akimara kwibonekeza nk' akaguru karwaye umufunzo rero, abatari bake bamubwiye icyo bamutekerezaho, ku buryo iyo aza kuba agira umutima, yari gucika ku ngeso yo gusebya uRwanda n' abayobozi barwo.

'Bihemu udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere'

Iyi ni imvugo yakoreshejwe na bamwe mu basubije Twagiramungu alias Rukokoma, bamubwira ko yagombye guhora azirikana akamaro FPR- Inkotanyi yamugiriye. Uretse no kumurokora kuko nawe yahizwe n' Interahamwe(ubu yanywanye nazo), ngo akwiye no kwibuka ko FPR yamugize Minisitiri w'Intebe itabuze abari kujya muri uwo mwanya, ahubwo ari ukumuha umwanya ngo yerekane ya politiki ye 'yo mu kirere' yahoraga avuga. Bati: 'Amezi atatu gusa yari ahagije ngo ubuswa buvanze n'ubugome bigutamaze. Ese ubundi ko uhakana ikositimu waguriwe, intebe wicayemo nayo wari wayikuye mu Bubiligi? Imodoka se bagutwayemo ni iyo kwa Sobukwe Kayibanda? Abasirikari bakurindiye umutekano ni ya majyogi yawe?'

Kuki wemeye gukorana na FPR-Inkotanyi  wita inyeshyamba?

Aba bagize icyo bavuga ku butumwa bugayitse bwa 'Rukokoma', bamubajije icyamuteye kujya muri guverinoma yari ahuriyeho na FPR, yita 'inyeshyamba z'abasahuzi'. Bati:' Ujya wibuka ijambo wabwiye Televiziyo yo mu Bubiligi,  muri Nyakanga 1994, usingiza Inkotanyi, ndetse ukavuga ko kuba MRND, CDR n'andi mashyaka ya HUTU-PAWA, bitarashyizwe muri  guverinoma  wari ugiye kuyobora, ari nk'uko  nyuma y'intambara ya 2 y'isi yose Guverinoma y' Ubudage itari kujyamo aba NAZI? None urasebya FPR, ahubwo ugasingiza aba NAZI'!

'Abakiri bato dutozwa kumva impanuro z'abakuze, ariko iza Rukokoma azazigumanire kuko yagwingiye mu bitekerezo'.

Benshi mu basubije Faustin Twagiramungu ni urubyiruko, kuko bagiye bamubwira ko bakuriye mu Rwanda rurwanya amacakubiri, bamusaba kureka  gukwiza inzangano. Bati:'Ibitekerezo byawe byaheranywe n'amateka mabi. Turi mu gihugu  gifite icyerekezo kizima. Tureke dukore, dusane ibyo  mwangije'.

Abanyarwanda baca umugani ngo 'nta kibi nko gusazira mu bana batari abawe'. Ibi niko byagendekeye Faustin Twagiramungu n'abandi bagiye gupfa cyangwa bapfuye bangara. Imibereho yabo ni 'mpemuke ndamuke', kuko ababacumbikiye  bashimishwa no kumva batuka igihugu cyababyaye. Kubona umusaza nka Twagiramungu, wabaye Minisitiri w'Intebe, arwanira iposho n'ibindi bigarasha n'abajenosideri, biteye agahinda.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

The post Faustin Twagiramungu ahuriye n'akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni 'Bihemu'udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/faustin-twagiramungu-ahuriye-nakaga-ku-mbuga-nkoranyambaga-ngo-ni-bihemuudatinya-gusebya-aho-nyina-yamuhereye-ibere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=faustin-twagiramungu-ahuriye-nakaga-ku-mbuga-nkoranyambaga-ngo-ni-bihemuudatinya-gusebya-aho-nyina-yamuhereye-ibere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)