Foundation Yolande Mukagasana yashimye u Bufaransa bwahamije ibyaha Laurent Bucyibaruta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, rwasomye umwanzuro warwo ku rubanza rwarerwagamo Bucyibaruta wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy'imyaka 20.

Urukiko rwamuhamije ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n'Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Ecole Marie-Merci i Kibeho. Yahanaguweho icyaha cyo gukora Jenoside muri Kibeho, Kaduha, Murambi, Cyanika na Gereza ya Gikongoro.

Kugeza Bucyibaruta imbere y'ubutabera, byafashwe nk'intambwe ikomeye ku butabera bw'u Bufaransa bwakunze gushyirwa mu majwi mu kuba indiri y'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, aho bidegembya ntacyo bikanga ndetse benshi muri bo bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y'ubutabera cyangwa abandi imanza zabo zigatinzwa bya hato na hato.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022, Foundation Yolande Mukagasana yashimiye ubutabera bw'u Bufaransa.

Mukagasana washinze uwo muryango, avuga ko ari ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikaba n'ubutumwa ku bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya.

Ati 'Ni ubutabera mu Bufaransa ku barokotse ariko ni n'umukoro ku bagize uruhare muri Jenoside bagishakishwa bari muri iki gihugu n'ahandi hirya no hino ku Isi.'

Urubanza ruregwamo Bucyibaruta rwasomwe nyuma y'amezi asaga abiri rwari rumaze ruburanishwa. Rwatangiye kuburanishwa ku wa 9 Gicurasi 2022, rwumviswemo abatangabuhamya barenga 110 barimo abaminisitiri bane, abahoze ari abasirikare bakuru, abarokotse Jenoside n'abandi.

Bucyibaruta, Ubushinjacyaha n'abaregera indishyi bafite iminsi 10 yo kujuririra icyemezo cy'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris.

Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz'umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

By'umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry'imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n'uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b'abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry'i Kibeho ku wa 7 y'ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n'ubu.

Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy'imyaka 20
Mukagasana yashimiye ubutabera bw'u Bufaransa bwahamije ibyaha bya Jenoside, Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/foundation-yolande-mukagasana-yashimye-u-bufaransa-bwahamije-ibyaha-laurent

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)