Hamenyekanye ibyo u Rwanda DR-Congo bemeranyijwe i Luanda birimo icyo M23 yamaganiye kure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru ku byavuye mu nama y'intumwa z'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihuriye muri komisiyo yashyiriweho gushaka umuti w'ibibazo biri hagati y'Ibihugu byombi.

Ni inama yo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, yabereye i Luanda muri Angola aho intumwa z'Ibihugu byombi zari ziyobowe na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta w'u Rwanda na Christophe Lutundula wa DRC.

Yemeje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongera kuzahura umubano kandi Ibihugu byombi bikongera kubana mu mubano uzira imbereka.

U Rwanda na Congo kandi byemeranyijwe ko hagomba kubaho ibiganiro ndetse hagakoreshwa imbaraga za politiki mu guhosha ibibazo by'umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

Radio Okapi, ivuka ko impande zombi kandi zasabye ko intambara ya M23 ihagarara ndetse uyu mutwe ugasubira mu birindiro byawo ukarekura ibice wafashe.

Na none kandi Ibihugu byombi byatangaje ko bishyigikiye iyoherezwa ry'iryingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba muri Congo nkuko byemeranyijweho mu nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye i Nairobi.

Ku bijyanye n'ibibazo by'ubucuruzi ndetse n'ubufatanye mu by'ubukungu, iri tangazo rigira riti 'Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga zose mu kuzana amahoro ubundi ibikorwa by'ubucuruzi bigakomeza ndetse n'imicungire inoze y'imipaka.'

Iyi komisiyo yongeye gusaba M23 guhagarika imirwano kandi ikarekura ibice yafashe mu gihe uyu mutwe warahuye ugatsemba ko udateze kuva mu bice wafashe mu gihe ubutegetsi bwa DRC butarubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Uyu mutwe kandi uherutse gusohora itangazo uvuga ko FARDC ifatanyije n'indi mitwe yiyambaje, bari mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bigamije kwisubiza ibice wafashe, gusa ukavuga ko na wo uryamiye amajanja ku buryo igihe cyose bagaba ibyo bitero, bazibonera akaga kazababaho.

Iyi komisiyo yashyizweho n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'u Rwanda, DRC na Angola yabaye mu ntangiro z'uku kwezi, yari igamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y'u Rwanda na Congo.

Ni inama yasabye ko imvugo z'urwango n'izibiba amacakubiri zariho zivugwa n'abategetsi banyuranye bo muri Congo, zihagarara ndetse Ibihugu byombi bikiyemeza ko bigiye gushyira ihereza ku mwuka mubi wavutse hagati y'Ibihugu byombi.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma mu kiganiro cyihariye na UKWEZI yavuze ko ibyo kuva mu duce bafashe bidashoboka cyane cyane ko ngo ataribo bashoza intambara ahubwo ko barwana bitabara ku bitero bagabwaho n'Ingabo za Leta zifatanyije n'Inyeshyamba zirimo FDLR.

Major Willy Ngoma yatubwiye ko ibiganiro byose bizakorwa ku kibazo cya M23 ntacyo bizatanga, ashimangira ko Leta ya Kinshasa ariyo yonyine ifite umuti w'ikibazo cyane cyane ko ariyo izi neza icyo uyu mutwe ushaka.

Major Willy Ngoma : Même les presidents du monde entier ne peuvent pas donner une solution au M23



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-ibyo-u-Rwanda-DR-Congo-bemeranyijwe-i-Luanda-birimo-icyo-M23-yamaganiye-kure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)