Kinondoni Municipal Council Football Club KMC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimiye umunyarwanda wayikiniraga, Mugiraneza Jean-Baptiste.
Migi yari amaze imyaka 3 muri KMC, aho yayigezemo avuye muri APR FC. Nyuma y'ibiganiro byari bimaze ukwezi KMC isaba Migi kongera amazerano ariko nawe akagira ibyo abaca, kuri iki cyumweru impande zombi zafashe umwanzuro wo kudakomezanya.
KMC yashimiye Migi ku bihe byiza babanyemo
Migi w'imyaka 31 y'amavuko, mu myaka 3 yari amaze muri KMC yakunze kujya asinya amasezerano y'umwaka umwe, gusa kuri iyi nshuro akaba atabishakaga. Amakuru menshi ari kwerekeza Mugiraneza Jean-Baptiste Migi mu ikipe ya Kiyovu Sports, ikaba n'ikipe yazamukiyemo.
Migi amaze gukinira amakipe 5 mu bihugu 3 bitandukanye, aho yazamukiye muri Kiyovu Sports ajya muri APR FC, Azam yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya na KMC yo muri Tanzania.
Migi azwi cyane muri APR FCÂ
Yagize n'ibihe bikomeye mu ikipe y'igihugu AmavubiÂ