Hari abagore binubira ko abagabo babo babasaba 'Ibintu'abana bumva #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagore bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Huye baravuga ko Abagabo babo babasaba ibintu 'Guhuza urugwiro/gukora imibonano mpuzabitsina' abana bumva bigatuma bagokora iki gikorwa binuba bigateza amakimbirane.

Kimwe mu bibazo bikomeje guteza amakimbirane yo miryango mu muri zimwe mu ngo zo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi mu midugudu irimo uwa Ndobogo na Agakombe ni ikinyanye n'ubwumvikane n'abagabo basaba abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina abana bumva.

Umwe mu Bagore baganiriye na IRIBA NEWS muri iyi nkuru twahaye izina rya Maliya kubera impamvu z'umutekano we, utuye mu Murenge wa Mbazi mu mudugudu wa Agakombe avuga ko afite agahinda gakomeye kubera uburyo umugabo we amusabamo ko bahuza urugwiro.

Yagize ati 'Niba asanze ndimo guha inka  ubwatsi cyangwa ndimo kuhagira abana, ahita agira avuga ati ngwino ujye kumpereza. Abana iyo babonye ukuntu ise akujyanye, uhita uvuga uti nitujya gukora bino bintu barabyumva, barabifata bate.[…]kubera uko kuntu aba yabinsabye mbikora mfite umunabi bigatuma bitagenda neza kuko mba mfite n'ububabare, umugabo nawe ageraho agacika intege, mbese nta munezero uba uhari.''

Undi mugore Mugenzi we na we wo mu Murenge was Mbazi yavuze ati 'Nsigarana ikibazo cy'uburibwe kubera gukora iriya gahunda mfite ubwoba bw'uko abana baba bumva. Nta munezero wabona, uba mucye kuko we araza akarangiza ibye ntacyo yitayeho.''

Ubuyobozi bwatanze inama

Kankesha Annonciata, Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko ingo zifite ibibazo byo kudakora igikorwa cy'abashakanye neza, akenshi zinarangwamo amakimbirane.

Agira ati:'' Kugira ngo umuntu abe umugore n'umugabo, bisaba ko hari ikibahuza. Iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu ayamenye. Iyo ayo makuru yamenyekanye, tugira imigoroba y'imiryango, tugira n'umwihariko w'uwo muryango. Uyu munsi ingo zirimo zisenyuka ntabwo navuga ngo nibihangane, ahubwo ayo makuru bayavuge twe nk'abayobozi tujye muri izo ngo tubigishe kandi na bamutima w'urugo twegere bagenzi bacu tugishe inama. Ntabwo umuryango watekana kandi n'umuntu muri kumwe adatekanye, birasaba imbaraga zo gufatanya twese, tukamenya ny'ir'izina aho ikibazo kiri .''

Kutagenda neza kw'igikorwa cy'abashakanye mu ngo, ni kimwe mu bitera gucana inyuma ndetse n'amakimbirane ya hato na hato, ibi bikaba bishobora kuba nyirabayazana ya gatanya.

Imibare y'ikigo k'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) mu Rwanda, muri raporo yacyo ya 'Vital Statistics Report 2019',  yerekana ko muri 2019, imiryango 8.941 yatandukanye imbere y'inkiko. Iyi mibare mu gihe cy'umwaka yari yazamutse ku gipimo cya 6.8 kuko muri 2018 hatanzwe gatanya ku miryango 1311. Ni mu gihe muri 2020 inkiko zakiriye ibirego bya gatanya  bigera ku 3.213.

Christophe Uwizeyimana

The post Hari abagore binubira ko abagabo babo babasaba 'Ibintu'abana bumva appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/20/hari-abagore-binubira-ko-abagabo-babo-babasaba-ibintuabana-bumva/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)