Hatangijwe umwiherero wa ADEPR-Ambassadors To... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo; Jonathan Ortlip uyobora Ambassadors Football ku isi, Rev Ndayisega Isaie umushumba mukuru w'itorero ADEPR mu Rwanda, Nizeyimana Olivier uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda n'abandi.

Hari hateraniye kandi abakinnyi n'abatoza bavuye mu ntara zitandukanye bagiye kumara iminsi itatu mu mwiherero, uzasozwa n'imikino ya nyuma izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku ya 28 Nyakanya 2022.


ADEPR rimwe mu matorero afite abakirisitu benshi mu Rwanda, rikomeje guteza imbere umupira w'amaguru mu bato binyuze muri iri rushanwa bategura ku bufatanye na Ambasadors Football International, abahize abandi bagashyirwa muri 'Academy' bakanishyurirwa amashuri.

Irushanwa rya 'Ambassadors' Football Provincial Tournament' rikinwa mu ntara zose z'igihugu n'abana batarengeje imyaka 13 mu bahungu n'abakobwa, buri ntara igararirwa n'amakipe yitwaye neza akajya mu mwiherero n'imikino ya nyuma ari nayo gahunda yatangijwe.

Mu mwiherero w'iminsi itatu, usoza irushanwa abahungu n'abakobwa bigishwa ijambo ry'Imana, bagasenga ndetse bagakina umupira amakipe akuranwamo kugeza habonetse itwara igikombe.

Abakinnyi bitwara neza kurusha abandi bashyirwa hamwe muri 'Academy' iri mu kigo cya Ecole Secondaire Sumba mu karere ka Nyamagabe, ari nacyo cyatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF ahuza abanyeshuri bo mu bihugu by'Africa mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 15.

Pasiteri Seneza Jean Paul uyobora ibikorwa by'iri rushanwa ku rwego rw'igihugu, yasobanuye ko rigamije kubwiriza ubutumwa bwiza abana binyuze mu mupira w'amaguru ndetse no guteza imbere abafite impano.


Pasiteri Seneza Jean Paul

Yasobanuye ko kuva ibikorwa bya ADEPR na Ambassadors byatangira mu Rwanda mu myaka itanu ishize, byagize uruhare mu ivugabutumwa no mu guteza imbere uburere nk'aho abana barenga 100 basubijwe mu ishuri, byiyongera ku guteza imbere abakinnyi n'abatoza ba ruhago bahabwa amahugurwa mu bihe bitandukanye.

Rev. Ndayisega Isaie, umushumba mukuru w'itorero ADEPR mu Rwanda yasobanuye ko abana bitabira aya marushanwa batozwa gukina umupira, byiyongera ku ndangagaciro za Gikirisitu ndetse n'ijambo ry'Imana.

Yagize ati ''Izi ngando ziza gusoza urugendo rw'umwaka abakinnyi baba bamaze bahugurwa gukina umupira w'amaguru ku buryo baba abahanga bakanatozwa indangagaciro za gikiristu; Uburere, kwiga neza, gutsinda.. bagatozwa n'ijambo ry'Imana. Nyuma y'izi ngando, ibikorwa bikomereza mu matorero no mu bigo by'amashuri.''

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatatu, ritanga amahirwe angana ku bana bose haba abakobwa n'abahungu cyangwa abasanzwe basengera muri ADEPR, kimwe n'abadasengera muri iri torero.


Rev. Ndayizeye Isaie (Iburyo) akina na Jon Ortlip uyobora Ambassadors Football






Abakinnyi bigishwa ijambo ry'Imana



Basoma ibitabo







Abanyezamu batozwa gufata umupira




Umwe mu batoza 150 bahuguwe


Abayobozi beretse abana ko nabo bawukinnyeho




Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA agerageza gucenga Jon Ortlip






Abayobozi, abatoza n'abakinnyi bahuje ibyishimo


AMAFOTO: SANGWA Julien



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119333/hatangijwe-umwiherero-wa-adepr-ambassadors-tournament-mu-birori-byitabiriwe-nabarimo-perez-119333.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)