Kuri uyu wa gatandatu mu ngoro y'umwamikazi, I Backngham, n'ibwo umukinnyi ukomeye ukinira ikipe ya Liverpool ariwe Jordan Henderson yahabwaga umudari w'icyubahiro gikomeye mu gihigu cy'ubwongereza.
Uyu mudari wanahawe kandi umukinnyi wa Manchester United Rashford kubwo ibikorwa yakozwe byiza byo gufasha abantu ndetse no guteza imbere imibereho ya bamwe mu baturage b'ubwongereza.
Uyu mu mudari mu magambo y'impine witwa MBE mu magambo arambuye ni Member of British Empire, aho baba bakugaragaza nk'umuturage urusha abandi ndetse ko uba ushimirwa imirimo myiza wakoze.
Jordan Henderson arashimirwa kuba yaratsinze amafaranga ndetse agafasha abaturage benshi b'ubwongereza biciye mu bikorwa byo gufasha n'urukundo.
Uyu mudari ukaba ukurikirwa na Title ya Sir, uhabwa ubundi ukaba ubaye uwikirenga mu Bwongereza bwose.
Source : https://yegob.rw/henderson-wa-liverpool-yahawe-umudari-wikirenga-mu-bwongereza-ashimirwa-umurava-we/