Huye: Umusaruro wo kunyuza abana b'inzererezi mu itorero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera za 2021 nibwo ubuyobozi bw'Akarere ka Huye ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bafashe umwanzuro wo kunyuza abo bana mu itorero ryihariye kugira ngo babanze baganirizwe hamenyekane ikibazo cya buri wese, ndetse kinafatirwe ingamba.

Ni nyuma y'uko byari bimaze kugaragara ko ingamba zagiye zifatwa zo kubakura mu muhanda zitatanze umusaruro wifuzwa.

Ubusesenguzi bwari bumaze kugaragaza ko mu bana 137 bari barakuwe mu buzererezi mu mwaka wa 2020, abagera ku 18 bagarutsemo; naho muri 49 bakuwemo mu 2021 hagarutse 12.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu mwaka umwe bamaze batangiye icyo gikorwa hari abana barenga 60 basubiye mu miryango yabo kandi biga.

Ati 'Kuva iyi gahunda yatangira umwaka ugiye kugera ku musozo, abana bagera kuri 62 banyuzemo bafashwa basubira no mu ishuri kandi baza gutanga ubuhamya no ku bandi.'

Impamvu ituma bazerera

Sebutege yavuze ko abo bana iyo bamaze kugezwa mu itorero baganirizwa bagahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo byatumye bahunga iwabo mu ngo ndetse n'icyo bifuza kugira ngo babeho batuje batazerera.

Bamwe bagaragaje ko bahunga amakimbirane ari hagati y'ababyeyi babo, ibyo bifuza mu rugo ntibabihabwe, gutotezwa n'ababyeyi, kubura ibyo kurya n'ibindi. Gusa ngo hari n'abana badakurikiza inama z'ababyeyi cyangwa ugasanga barasaritswe n'ibiyobyabwenge.

Ati 'Ni umwanya w'ibiganiro no kubatoza indangagaciro kugira ngo bagaruke mu buzima basubire mu ishuri babe bakwigirira akamaro.'

Hari ababyeyi gito

Sebutege yibukije ko ababyeyi bakwiye kwita ku nshingano zabo zo kurera abana babo no kubitaho uko bikwiye. Gusa ngo hari abaziteshutseho ku buryo bigera n'aho umubyeyi yirukana umwana we mu rugo.

Yatanze urugero rw'aho umwana akurwa mu muhanda yagaruka mu rugo umubyeyi akajya amubaza icyo yagarutse gukora.

Ibyo biri mu byatumye hari abana bamaze kunyuzwa muri iryo torero inshuro zirenze enye cyangwa eshanu kuko hari abagera mu rugo bakongera gufatwa bagarutse mu muhanda kuzerera. Byumvikana ko hakwiye gukomeza gushaka ibisubizo birambye.

Sebutege ati 'Hari n'aho twagiye tubibona umwana yagera mu muryango umubyeyi akamubwira ati 'uje gukora iki?' umubyeyi agasa n'aho ari we usubiza umwana mu muhanda.'

Ku bwe asanga bagomba kwagura ibiganiro bikagera ku babyeyi kuko harimo abafite ibibazo bitandukanye bijyanye no kutarera abana babo.

Ati 'Kuko ababyeyi nabo bashobora kuba bafite ibyo bibazo, harimo n'ibibazo by'ihungabana dukwiye gufatanyamo n'abafite ubumenyi mu gufasha abantu bafite indwara zo mu mutwe kuko ntabwo byumvikana ukuntu umubyeyi wabyaye umwana amwohereza mu muhanda ugasanga ntabwo azi aho yaraye.'

Yavuze ko bisanzwe bizwi ko hambere umwana yaburaga, umubyeyi ntaryame akajya gushakisha ariko kuri ubu babona ababyeyi gito batabyitaho.

Yagaragaje ko gutega amatwi abana no kwita ku byifuzo byabo bitanga umusaruro kandi basanze abenshi bifuza kwiga.

Hari abana byakoze ku mutima

Sebutege yavuze ko bamaze gusubiza mu ishuri abana b'inzererezi hari abandi bana basanzwe biga ku bigo by'amashuri biteye imbere baje kubasura babazaniye ibikoresho by'ishuri kuko bakozwe ku mutima n'ubuhamya bwabo.

Ati 'Twagiye tunabonamo udushya aho byakoze ku mutima n'abandi bana b'abanyarwanda, mwagiye mubona abana bavuye kuri Green Hills ishuri tuzi mu Mujyi wa Kigali bakaza mu Murenge wa Tumba gufasha abo bana kugira ngo bagume mu ishuri.'

Abana bo ku ishuri ribanza rya Ikibondo nabo bagiye gufasha abana bo muri Musange bemeye gusubira mu ishuri babaha ibikoresho birimo impuzankano, inkweto, amakaye n'amakaramu.

Yagiriye inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kandi igihe bakosheje bakabakebura bya kibyeyi kugira ngo bagaruke mu murongo.

Yagaragaje ko bazakomeza gushyira ingufu mu guca ubuzererezi cyane cyane bafatanya mu gukumira ikibutera.

Iryo torero ribera mu Kigo Intiganda, umwana urijyanywemo amaramo amezi atatu yigishwa anitabwaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu mwaka umwe bamaze batangiye icyo gikorwa hari abana barenga 60 basubiye mu miryango yabo kandi biga
Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
Ubwo abana biga ku Ishuri ribanza rya Ikibindo bajyaga gufasha bagenzi babo bagarutse mu ishuri nyuma yo kuva mu buzererezi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaruro-wo-kunyuza-abana-b-inzererezi-mu-itorero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)