Iburasirazuba: Inzara iravuza ubuhuha mu bahinze igihingwa cya Chia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chia ni igihingwa cyadutse mu 2020 nyuma y'aho cyageragerejwe mu Karere ka Ngoma kigahita gikwira iyi Ntara yose. Abakigura bakijyana kukigurisha mu mahanga ibi bikaba byaratumye ubuso bunini abaturage bahingagaho ibishyimbo n'ibigori babuhingaho iki gihingwa kuko byavugwaga ko kigira inyungu nyinshi.

Kuri ubu benshi mu bagihinze bakirengagiza guhinga ibishyimbo barataka inzara kuko abatwaye umusaruro wabo wa 2021/2022 A batigeze babishyura none kuri ubu umusaruro wa 2021/2022 B nawo bawuburiye isoko kuko ikiro cyaguraga 3000 Frw kuri ubu kiri kuboneka kuri 700 Frw.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu mu ngo zabo rukinga babiri kubera inzara batewe no guhinga Chia ntibishyurwe, abatwaye umusaruro wabo ngo bahora bababwira ko bazabishyura mu cyumweru gitaha none amezi abaye arindwi.

Mushimiyimana Julliet utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera, yavuze ko iki gihingwa kikiza bagihinze bakanishyuwa neza ariko bikaza guhinduka nyuma.

Ati 'Umwaka ushize rero twarongeye turahinga tugemura muri Gashyantare 2022, kuva icyo gihe ntibarongera kutwishyura. Njye muri koperative bamfitiye arenga miliyoni, ubu twarongeye turahinga none zireze twarasaruye ubu mfite hafi toni. Kubera gutinda kutwishyura inzara iraturya tugahitamo kuzigurisha kuri make kuko nta kindi kintu na kimwe twahinze.'

Yakomeje agira ati 'Ubu turashonje kuko nta bishyimbo, nta bigori ahantu hose twahahinze Chia. Leta nidutabare turashonje, nibatwishyure banatware umusaruro wundi twejeje.'

Ngendabanga Anastase we yagize ati 'Ubu abantu barashonje, hari abafite abanyeshuri batakiga abandi twagiye mu madeni tugenda tunabifungirwa kubera kubura ibyo twishyura, icyo nasaba Leta ni uko yadukurikiranira amafaranga ikanadukurikiranira umusaruro usigaye kuko turi guhomba cyane.'

Dusabimana Pasiteur utuye mu Mudugudu wa Nkenke we avuga ko yahinze Chia kuri hegitari imwe n'igice bakaba bamufitiye umwenda hafi wa miliyoni 3 Frw, kongeraho undi musaruro urenga toni abitse mu rugo.

Ati 'Nanze guhinga ibishyimbo kuko numvaga bazanyishyura nanjye nkabihaha, ubu rero turiho mu buryo bwo kwishakisha kuko ntabwo batwishyuye. Noneho turanibaza ukuntu umusaruro wundi dufite bazaza kuwutwara n'uwa mbere bataratwishyura.'

Umuvugizi wa Akenes and Kernels Limited yazanye iki gihingwa mu Rwanda, Kizito Safari, yabwiye IGIHE ko bavugana n'amakoperative ndetse ngo ibibazo bagize barabizi.

Ati 'Twarahuye ahubwo ubuyobozi bwa koperative bukwiriye kubasobanurira, turagurisha kandi isoko ryacu riri Dubai bamaze iminsi bari mu kiruhuko cy'Irayidi, twababwiye ko mu cyumweru gitaha tuzatangira kubishyura amafaranga make make nk'uko twabyumvikanye.'

Safari yavuze ko ku kijyanye n'umusaruro bejeje hazakurikizwa amasezerano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko mu mabwiriza ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi baherutse gushyira hanze agenga abahinga n'abagura igihingwa cya Chia, bagomba kwishyurira ku gihe abahinzi.

Chia ntizongera guhingwa ku buso bwahujwe

Dr. Bucagu yavuze ko Leta itazongera kwemera ko iki gihingwa gihingwa ku butaka bwahujwe busanzwe buhingwaho ibihingwa bifasha mu kwihaza.

Ati 'Iyo tugiye mu gihembwe cy'ihinga hari ubutaka buba bwaragenewe ibihingwa icumi bifasha mu kwihaza mu biribwa kandi n'inzego z'ibanze zirabizi kuko dukorera imihigo hamwe, izo site rero ntabwo zigomba kuvangwa, Chia izajya ihingwa ku bundi butaka cyangwa ihingwe hafi y'ingo z'abaturage atari ha handi hasanzwe hahingwa ibigori, ibishyimbo, umuceri n'ibindi.'

Yavuze ko iki cyemezo cyamaze gufatwa ndetse ngo banabimenyesheje abazanye iki gihingwa kugira ngo bajye batanga imbuto ku bahinzi bazi neza ubutaka bagiye kuyihingaho.

Igihingwa cya Chia kibarizwa mu binyamisogwe, aho kivamo imiti yifashishwa n'abantu bafite umuvuduko w'amaraso n'indi myinshi, gishobora kuribwa ari urubuto cyangwa kigakorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

Ku muntu ukunze, kurya iki gihingwa bituma ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza ndetse bikanarinda kugira umubyibuho ukabije.

Mushimiyimana Julliette yagaragaje igihombo batewe no guhinga Chia
Abahanzi bagaragaje ko bejeje undi musaruro batizeye kubona isoko ryawo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-inzara-iravuza-ubuhuha-mu-bahinze-igihingwa-cya-chia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)