Ibyabaye muri FPR ubwo Perezida Kagame yaburiraga abashaka kugarura Akazu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yiswe Kicukiro I kuko hari indi yayikurikiye kandi zombi zari mu murongo umwe.

Yabaye hari ukwivumbura muri FPR n'ibibazo bikomeye birimo ruswa yari itangiye gufata intera mu nzego nyinshi, icyenewabo, kwikubira imitungo kw'abayobozi, kubohoza imitungo y'abahunze bahunguka bagashinjwa uruhare muri Jenoside babeshyerwa, ubujura hirya no hino, intambara y'Abacengezi n'ibindi.

Tariki ya 18 Kamena 1997, inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FPR yarateranye, yitabirirwa na Perezida Pasteur Bizimungu na Visi Perezida Paul Kagame.

Hagaragajwe ko "hari abantu by'umwihariko abanyamuryango bifatanya n'abakora mu rwego rw'ubutabera, amabanki na za minisiteri, bagamije kugurisha mu buryo bw'amanyanga, inzu n'imitungo by'abandi."

Hafashwe umwanzuro ko umuyobozi wese uri mu mitungo itari ye ayivamo nta yandi mananiza, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ni nabwo hemejwe ko hashyirwaho inzego zihariye zikurikirana ikoreshwa ry'umutungo wa Leta, kugira ngo abayobozi bamwe badakomeza kuwukoresha uko bashaka.

Inyandiko impuguke muri politiki, Dr Jean-Paul Kimonyo, yanyujije mu kinyamakuru Politique Africaine n°160 /2020, agaragaza ko inama ya Kicukiro I yari mu murongo wo guhangana n'ibibazo byari byugarije FPR n'igihugu muri rusange, byatumaga abaturage bafata uwo muryango nk'andi mashyaka igihugu cyagize.

Muri iyo nama ya Kicukiro I hakozwe amatora yo kuvugurura Komite Nyobozi y'umuryango, ari bwo Paul Kagame yatorwaga nka Chairman, Pasteur Bizimungu aba Visi Chairman, naho Charles Muligande aba Umunyamabanga Mukuru. Hatowe na ba komiseri barindwi.

Ibyavuye muri iyo nama ntibyakiriwe neza haba mu muryango no muri rubanda, bamwe bavuga ko guhindura ubuyobozi ari ibya nyirarureshwa no guhuma amaso abaturage, kugira ngo imikorere mibi ikomeze.

Byatumye hategurwa indi nama yiswe Kicukiro II, ari na yo yagaragarijwemo FPR ya nyayo. Paul Kagame wari wahawe kuyiyobora yitandukanyije yeruye n'abashaka gusubiza igihugu aho cyahoze.

Iyo nama yateranye ku wa 26 na 27 Ukuboza 1998, yitabirwa n'abantu 563. Hongeye kugarukwa ku kibazo cy'abanyamuryango babeshyera abandi kugira uruhare muri Jenoside kugira ngo basigarane imitungo yabo, ruswa no gukoresha ububasha mu nyungu z'abantu ku giti cyabo.

Ikindi kibazo cyavuzweho umwanya munini ni Akazu kari katangiye kubakwa muri FPR, kugeza ubwo ibinyamakuru bimwe bibikabiriza ko ubutegetsi bwa FPR buri kugera ikirenge mu cya MRND ya Habyarimana.

Byarakaje cyane Paul Kagame wari umaze umwaka umwe ahawe kuyobora FPR. Nubwo we nta wamutungaga urutoki muri iyo mikorere mibi, bavugaga ko wenda ari uko ahugiye mu gushyira ingabo ku murongo kuko yari na Minisitiri w'Ingabo, ko nabona akanya wenda azagenza nk'abandi.

Ku munsi wa mbere w'inama ya Kicukiro II, Kagame yanenze cyane abayobozi bijandika mu bikorwa byo kwigizwaho imitungo no kubeshyera abandi kugira ngo basigarane imitungo yabo.

Yavuze ko bitumvikana uburyo baba barataye igihe barwanya Leta ya Habyarimana, ibyo bayirwanyirizaga akaba ari byo basubiramo.

Icyo gihe yeruye ko niba ari icyo FPR yarwaniye, yiteguye kwitandukanya na yo.

Ku munsi wa kabiri w'inama yagize ati "Abayobozi bahindutse abanyabyaha, mubahamagaze babibazwe. Ntabwo bishoboka ko abayobozi baba ikibazo kitarangira, mubakosore, mubigishe cyangwa mubahindure […] Ikindi kintu mbasaba ni ukugira umurongo ngenderwaho ugaragara.'

Dr. Kimonyo yigeze kubwira IGIHE ko inama za FPR zari zikenewe cyane kuko mu gihugu hari hari ibibazo bikomeye kandi byijanditswemo n'abayoboke b'iryo shyaka.

Ati "Mu 1997 abakada ba FPR baragumutse, bamagana igice cyari kiyoboye FPR n'imikorere ya Guverinoma muri rusange. Bavugaga ko hari ibintu bya ruswa bikomeye, ikimenyane, kwitwaza ubuyobozi mu nyungu bwite n'ibindi byinshi [...] hari ibintu byo guteza cyamunara inzu z'abantu mu buryo budafututse, umusirikare akazana abarinzi be akagota ahantu hose."

"Abakada barivumbuye bati 'Ntabwo twatakaje miliyoni y'abantu, ntabwo bagenzi bacu bapfuye ku rugamba ngo dukore ibyo turi gukora'. Bati 'urebye umururumba abantu bafite urenze n'ubutegetsi bwa Habyarimana'. Batangiye kwandika mu binyamakuru no kubivuga mu baturage."

Inama ya Kicukiro II yatanze umusaruro kuko impinduka zatangiye kwigaragaza muri Guverinoma, abayobozi bakekwagwaho ruswa barirukanwa abandi baregura.

Tariki 10 Gashyantare 1999 habaye impinduka muri Guverinoma hirukanwa abaminisitiri batanu, barimo bane ba FPR.

Hagati y'Ukwakira 1999 na Gashyantare 2000, abaminisitiri batatu bagejejwe mu Nteko basabirwa kwirukanwa kubera ibibazo muri Minisiteri bayoboraga mu gihe abandi batatu batangiye gukorwaho iperereza bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Muri Mutarama 2000, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Joseph Sebarenzi Kabuye yareguye, nyuma y'uko ubuyobozi bwa FPR bumusabye kugenzura Guverinoma agashaka kuyikingira ikibaba.

Muri Gashyantare Minisitiri w'Intebe Pierre-Celestin Rwigema yareguye, naho muri Werurwe Perezida Bizimungu Pasteur aregura.

Hashyizweho Guverinoma nshya, yunganirwa n'icyerecyezo 2020 cyari kimaze iminsi cyemejwe, umuyobozi utari mu murongo akigizwayo.

Inzego zishinzwe kugenzura abayobozi zari zimaze kujyaho nk'urw'Umugenzuzi w'Imari ya Leta, Urwego rw'Umuvunyi n'izindi, ku buryo imyitwarire y'abayobozi yatangiye guhinduka mu buryo bugaragara.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyabaye-muri-FPR-ubwo-Perezida-Kagame-yaburiraga-abashaka-kugarura-Akazu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)