Ibyishimo bya Marius ugiye kwagura umushinga we abikesha igihembo cya Jackpot Lotto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro amahirwe yasekeye rwiyemezamirimo ukiri muto ukora umushinga w'ubucuruzi bw'ibitunguru muri Nyabugogo mu isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

Ishimwe Marius, wari umaze amezi atanu gusa atangiye umushinga we yatsindiye ibihumbi 500 Frw mu mukino wa Jackpot Lotto.

Ishimwe yavuze ko yari mu rugo abona kuri televiziyo y'igihugu bari gutangaza umunyamahirwe wegukanye igihembo cyari cyagenwe icyo gihe na we afata icyemezo cyo kugerageza amahirwe.

Yagize ati 'Inzozi sinari nyizi ariko nayimenye ubwo narebaga televiziyo y'u Rwanda mbona bari guhemba abatsinze nanjye ndavuga nti ngomba kugerageza. Nakinnye uyu mukino inshuro zigera kuri enye none ndatsinze.'

Yakomeje avuga ko yashimishijwe cyane n'ikigihembo cye yemeza ko aya mafaranga agiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe.

Ati 'Ndishimye cyane kuko aya mafaranga nari nyakeneye cyane mu bucuruzi bwanjye kuko nashakaga kubwagura kugira ngo nanjye nkomeze niteze imbere mbe nakabya inzozi zanjye zo gutegura ejo hazaza heza.'

Yavuze ko abavuga ko iyi mikino ari ubumamyi bakwiye gusobanukirwa neza kuko iyo aza kuba ubumamyi atari kuba atsindiye igihembo yashatse inshuro nyinshi.

Yavuze ko kandi adahagaze nubwo atsinze ahubwo azakomeza gukina kugeza yegukanye igihembo nyamukuru ubu kigeze kuri miliyoni 10 Frw.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, wari uyoboye igikorwa cyo gushyikiriza Ishimwe igihembo cye, yasobanuye impamvu yatsindiye ibihumbi 500 Frw aho gutsindira miliyoni 10 Frw.

Ati 'Kugira ngo utware igihembo nyamukuru ni ukuba mu mibare itanu harimo n'umwe wa 'bonus' wahisemo ihuye n'iyatangajwe hanyuma ugatsinda. Mu gihe bitakunze ntibiba birangiye ahubwo iyo mu mibare yatowe hatsinzemo ine nibwo uwatsinze ahita ahabwa ibihumbi 500 Frw nk'ayo Marius yahawe.'

Yakanguriye Abanyarwanda gukomeza gukina bakagerageza amahirwe yabo.

Yavuze ko n'iyo ukinnye ntutsinde ari ibisanzwe kuko ari iy'amahirwe kandi ko uba utanze umusanzu wo kubaka siporo kuko 20% y'amafaranga yakiniwe ajyanwa mu bikorwa bya siporo.

Kugeza ubu asaga miliyoni 109Frw amaze guhabwa abakinnyi bayatsindiye mu mikino yayo itandukanye, abasaga ibihumbi 500 na bo bamaze kwiyandikisha muri iyi mikino.

Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina yifashishije 'aba-agents' bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#. Ushobora no gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, ashyikiriza Ishimwe Marius igihembo cye
Ishimwe Marius, yavuze ko agiye kwagura umushinga we nyuma yo kwegukana igihembo cya Inzozi Lotto mu mukino wa Jackpot Lotto
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, yakanguriye Abanyarwanda gukomeza gukina bakagerageza amahirwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-bya-marius-ugiye-kwagura-umushinga-we-abikesha-igihembo-cya-jackpot

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)