Uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n'Urukiko Rukuru igifungo cy'imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w'Igihugu.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Ntaganda yatangaje ko Ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza kuzamutangamo umukandida mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2024.
Aya matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri 2024, aherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24 mu cyumweru gishize aho yabajijwe niba azongera kwiyamamaza.
Ubwo yabazwaga iki kibazo, Perezida Kagame yahise asubiza agira ati 'Niteguye no kuzimamaza no mu yindi myaka 20. nta kibazo na kimwe mbifiteho.'
Bernard Ntaganda, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa (RFI), yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati 'Ntabwo natunguwe ariko kuri twe nk'Abanyarwanda by'umwihariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ni inkuru mbi.'
Bernard Ntaganda ukomeza avuga ko n'iyi manda ya Perezida Paul Kagame arimo atari ayikwiye, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri kunyura mu bibazo avuga ko biterwa n'imiyoborere yita iy'igitugu.
Ati 'Hari ibibazo by'ubukungu, ibibazo byerecyeye umutekano, byerecye imibereho, ibibazo byerecyeye imibanire n'amahanga.'
Uyu mugabo akomeza avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Kagame arekure ubutegetsi ngo kuko ubutegetsi bumazeho imyaka 28 mu Rwanda ngo bwateje ibibazo Abanyarwanda.
Bernard Ntaganda aravuga ibi mu gihe u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu ngeri zinyuranye by'umwihariko imiyoborere myiza yatumye Igihugu n'Abanyarwanda batera imbere.
Ibi byose kandi ntawundi babikesha atari Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda ndetse akanashyiraho imirongo migari yatumye iki Gihugu kirahirirwa na buri wese kubera iterambere.
Ntaganda Bernard wakunze gukoresha amagambo aremereye nk'aho yagira ati 'Tura tugabane niwanga bimeneke', avuga ko aziyamamaza mu matora ya 2024 mu gihe Itegeko Nshinga ry'u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 igaragaza ibigomba kuba byujujwe n'umuntu wemerewe kwiyamamaza.
Bimwe muri byo ni nko kuba ari 'indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n'abandi ; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ; atarambuwe n'inkiko uburenganzira mbonezamubano n'ubwa politiki ;â¦'