Abirirwa basakuza ngo Paul Rusesabagina nafungurwe atarangije igihano yahawe n'ubutabera, birengagiza ubwicanyi umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi wakoreye abaturage b'inzirakarengane hagati ya 2016 na 2019. Muri bo ababarirwa mu icyenda (9) bahasize ubuzima, benshi basigarana ubumuga, abandi imitungo yabo irasahurwa, indi iratikizwa.
Uretse Carine Kanimba wabaye inkotsa ngo aratabariza''papa''(ni uwo umugore wa Rusesabagina yatoraguye), n'abandi bo mu muryango wa Rusesabagina birengagiza ibyo bikorwa bye by'iterabwoba, hari n'abanyamahanga barimo n'Abanyamerika bumva amaraso uwo mutwe wa Rusesabagina wamennye ntacyo avuze. Urugero ni umusenateri witwa Bob Mendez utazi ko uRwanda ari igihugu cyigenga, agashaka kurutegeka kurekura umuntu wahamijwe icyaha n'inkiko, atarangije igihano.
 Kuba rero Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, azagirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama, ni umwanya mwiza wo kumusobanurira ibyo abo kwa Rusesabagina bamuhishe.
Niyo mpamvu muri urwo ruzinduko, imiryango y'abishwe na FLN ya Rusesabagina, abakomerekejwe, abasahuwe n'abangirijwe imitungo, bagomba guhabwa umwanya uhagije, bakaganira na Antony Blinken, amaze niba atazi ukuri cyangwa akwirengagiza nkana, akazava mu Rwanda amenye ko ubuzima bw'Abanyarwanda nabwo bufite agaciro. Ikinyoma cyakwiye isi yose ko ngo Rusesabagina azira kuba atavuga rumwe na Perezida Kagame, kigomba kwamaganwa, bikumvikana neza ko akurikiranyweho ubugome ndengakamere yakoreye Abanyarwanda, nawe ubwe yiyemereye akanabusabira imbabazi.
Ubwo Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yagendereraga uRwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yafqashe umwanya wo kuganira n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yatashye yumvise akababaro kabo.
Yasobanukirwa kurushaho uko iyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'uruhare igihugu cye cyabigizemo. Umusaruro wavuyemo kandi watangiye kwigaragaza, kuko ubu ubutabera bwo mu Bufaransa bwabyukije imanza z'abajenosideri zari zarashyizwe mu kabati. No mu ruzinduko rwa Antony Blinken rero bizabe uko, ahuzwe n'abo Rusesabagina yahemukiye.
Ikindi, Blinken yagombye kugira ubutwari bwo gusabira igihugu cye imbabazi, kuko cyemeye ko Paul Rusesabagina ategurira ibikorwa by'iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika.
Nimwibaze niba Bin Laden yayobora Al Qaeda atuye muri Amerika!
Bakura Sa'alaba se yatura Texas akayobora Boko Haram? Black lives matter!!!!
The post Imiryango y'abishwe na FLN n'abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken appeared first on RUSHYASHYA.