Impamvu 5 zatumye Rayon Sports itumizaho inama y'inteko rusange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutumizaho inama y'inteko rusange isanzwe izigirwamo ingingo zigera kuri 5.

Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, igaragaza ko iyi nama iteganyijwe tariki ya 30 Nyakanga 2022 saa 10h kuri Grazia Apartments, Kimihurura.

Yatumiwemo abayobozi bose ba Fan Clubs (fan club igomba guhagararirwa n'umuyobozi wa yo cyangwa umwungirije), komite nyobozi, komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.

Ibizigirwa muri iyi nama uko ari 5; kugaragaza ishusho y'umutungo w'umuryango, gahunda y'ibikorwa by'umwaka ukurikira (2022-23) n'ingengo y'imari yabyo, raporo y'ibikorwa bya komite nyobozi, raporo y'ibikorwa bya komite nkemurampaka na raporo y'ibikorwa bya komite ngenzuzi.

Rayon Sports yaherukaga gukora inama y'inteko rusange mu Kwakira 2020 ari nabwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'imyaka 4.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatumijeho inama y'inteko rusange



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-5-zatumye-rayon-sports-itumizaho-inama-y-inteko-rusange

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)