Impuruza ku bikorwa bya muntu bikomeje kwangiza ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatangiwe muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022, ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga burangajwe imbere n'Umushinga 'Climate Clock' urengera ibidukikije.

Imihindagurikire y'ibihe ni ingaruka z'iyangirika ry'ibidukikije ryugariye Isi muri rusange, kuko ibikorwa bya muntu ku Isi bigenda byiyongera, inganda n'ibindi bikomeza kwaguka, bituma hari ibyuka byoherezwa mu kirere bikangiza akayunguruzo k'izuba.

Ni ibintu bituma ubushyuhe mu Isi bwiyongera kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 20 ishize ubushyuhe bumaze kwikuba inshuro 80.

Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w'Ubukerarugendo, Umuco n'ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah yavuze ko icyi aricyo gihe cyo gufata ingamba zo guhangana n'iyangirika ry'ibidukikije bigishoka.

Yakomeje avuga ko impamvu ubu bukangurambaga bwabereye muri iyi kaminuza ari uko urubyiruko ari rwo rukwiye kugira uruhare mu kurinda ibidukikije.

Matthew avuga ko urubyiruko by'umwihariko ururi mu mashuri ari rwo rushobora kugira uruhare mu guhashya iyangiza ry'ibidukikije binyuze mu kuba barinda ibidukikije.

Ati 'Twese atari ukuvuga ngo ni urubyiruko gusa, hari byinshi dushobora gukora, niba umaze gushyira umuriro muri telefone yawe ucomore 'Chargeur', niba usohotse ukaba wasiga uzimije amatara, kandi ukirinda kwangiza ibidukikije, ujugunya imyanda ahatarabugenewe n'ibindi.'

Yakomeje agira ati 'Akenshi iyo ndi muri Ghana cyangwa ibindi bihugu bya Afurika ubona umuntu utwaye imodoka agafungura idirishya akajugunya imyanda cyangwa plastic hanze, ntabwo byumvikana, abantu ntabwo bitaye ku ngaruka ziterwa n'iyangirika ry' ibidukikije atari no ku bihugu byabo ahubwo n'ikiremwa muntu.'

Kuva mu 2008, Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurengera ibidukikije ubwo hacibwaga burundu ikoreshwa ry'amasashi.

Nyuma yo guca amashashi, mu 2020 rwatangiye n'urugamba rugamije guca amacupa ya plastique akoreshwa rimwe. Aho kugira ngo icupa ry'amazi rikoreshwe nyuma rihite rijugunywa, ubu gahunda ni uko hakwifashishwa ubundi bwoko bw'iryakoreshwa inshuro nyinshi.

Inganda zicuruza amazi, nka Inyange zatangiye gukora amacupa y'ibirahure agomba gusimbura aya-plastique. Skol nayo yakoze umushinga wo gucuruza ibicuruzwa byayo mu macupa y'ibirahure.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude yavuze ko uko abatuye Isi biyongera, uko inganda zubakwa ari nyinshi niko n'ibibazo by'imuhindagurikire y'ikirere byiyongera.

Ati 'Isi yugarijwe cyane n'ibibazo akenshi biterwa n'imihindagurikire y'ikirere,Isi ni umubumbe munini utuwe n'abantu benshi, uko abantu bayituramo ari benshi, uko inganda zubakwa ari nyinshi, uko iterambere rikenerwa niko ibibazo bigenda biba biturutse kuri abo bayituye.'

Yakomeje agira ati 'Uyu munsi rero iyi mpuruza yabayeho ni ukugira ngo buri wese yumveko ari we muti w'ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ikirere n'ibihe. Ikindi ni uko iyi mihindagurikire y'ikirere ishyira ubuzima bwacu mu kaga kubera cyane cyane izuba, imvura nyinshi ikabije, ibyo byose bibangamira ubuzima bwacu tubayemo.'

Ngabo Serge wiga mu mwaka wa mbere muri ULK, yavuze ko ingamba bafashe ari ukubera ijwi abandi batagize amahirwe yo kumva inama bagiriwe.

Yagize ati 'Umusanzu wanjye ni ukuba ijwi riranguruye ry'abatagize amahirwe yo kumenya iby' ubu bukangurambaga.'

Ubu bukangurambaga bwa 'Climate Emergency Day' bufite intego yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris, yerekeye imihindagurikire y'ibihe.

Yemeranyijweho mu Ukuboza 2015, agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo mpuzandengo cy'ubushyuhe bw'Isi kigume munsi ya dogere celcius 2, intego ikaba ari uko kigera hasi ya dogere 1,5.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Abanyeshuri ba ULK bahamagariwe kujya mu ngamba zo kurwanya ihumanywa ry'ikirere
Matthew na Dr Rusibana bafashe ifoto n'abitabiriye
Ngabo Serge wiga muri ULK avuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo nk'urubyiruko
Nyuma yo kwiyemeza kujya mu ngamba,bafashe ifoto y'urwibutso
Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w'Ubukerarugendo, Umuco n'ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah n'Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude
Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w'Ubukerarugendo, Umuco n'ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah ubwo yaganiraga n'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude, yavuze ko ibikorwa bya muntu bikomeje kwangiza ibidukikije bityo hakwiye ingamba zihamye

Amafoto: Akayezu Jean de Dieu




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuruza-ku-bikorwa-bya-muntu-bikomeje-kwangiza-ibidukikije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)