Inama zafasha mu gukurikirana abanyeshuri mu gihe cy'ibiruhuko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usanga ababyeyi benshi baba bahangayitse bibaza uko bazakurikirana abana, bakaguma mu murongo mwiza utazatuma bateshuka ngo bagwe mu ngeso mbi zabangiriza ejo hazaza.

Muri ibi bihe by'ibiruhuko n'ubwo abanyeshuri bataba bafite abarimu ngo babigishe ariko hari amasomo bashobora gukurikira, bakunguka ubumenyi burenze ku bwo bari bafite kandi buzabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Ni muri urwo rwego SALTEL imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z'uburezi by'umwihariko zijyanye n'ikoranabuhanga, yahisemo gutanga amahugurwa ku bana bari mu biruhuko.

Iyi sosiyete yateguye gahunda yo kwigisha amasomo y'ikoranabuhanga ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mashami atandukanye kuko aya masomo ntaho adakenerwa.

Amwe mu masomo ahabwa aba banyeshuri ni ajyanye na mudasobwa harimo kwiga kuyandikisha binyuze muri Microsoft Word, Excel na PowerPoint n'andi.

Harimo kandi kumenya kwandika email, kwandika ibaruwa, gushushanya binyuze muri mudasobwa, gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuzibyaza umusaruro n'andi ajyanye na byo.

Hazatangwa kandi n'amasomo ajyanye no gukoresha camera zicunga umutekano, gushyira murandasi mu nzu n'amasomo y'ibanze ku bijyanye n'amashanyarazi.

Ikindi kizibandwaho muri aya mahugurwa ni ukaganiriza abana ku bijyanye n'ahazaza habo n'uko bashobora guhitamo abo bazababo ndetse n'ibijyanye n'ubucuruzi no gukora imishinga.

Ubuyobozi bwa SALTEL bwemeza ko iyi ari imwe mu nkingi zizafasha abana kubyaza ibiruhuko byabo umusaruro kandi bakabasha no gukomeza kuba mu murongo mwiza.

Aya masomo yitabirwa n'abahungu n'abakobwa
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bamaze igihe batangiye ibiruhuko bikuru nyuma yo gusoza umwaka, bashobora gukomeza kwiyungura ubumenyi binyuze mu guhugurwa atangwa na Saltel
Igihe cy'ibiruhuko gifasha abanyeshuri kwagura ubumenyi bwabo mu masomo atandukanye bakarushaho gutyaza ubwenge bwabo
Mu masomo abanyeshuri biga harimo no gukora amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-zafasha-mu-gukurikirana-abanyeshuri-mu-gihe-cy-ibiruhuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)